Musanze: Ku myaka 51 yarangije kuminuza yize bamuseka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Mu gihe hari abatekereza ko gusubira ku ishuri biba bigenewe abakiri bato, Habarurema Vianney wo Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musange we yahisemo kunyuranya n’iyo myumvire . Nyuma y’imyaka 12 arangije amashuri yisumbuye, yafashe icyemezo cyo gusubira kwiga, maze ku myaka 51 asoza icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi, nubwo benshi bamusekaga bavuga ko yari yarakererewe.

Habarurema avuga ko icyifuzo cyo kongera kwiga cyaturutse ku kuba amafaranga yabonaga akora akazi nk’umufundi atari ahagije, kandi akumva kongera ubumenyi byamufasha kuzamura urwego rw’umwuga we n’imibereho y’umuryango. Yagize ati: “Hari abantu benshi bansetse. Bambwiraga ko nkiri gushakira iki impamyabumenyi kandi maze kubyara abana batatu. Ariko sinigeze ncika intege kuko nari nzi icyo nshaka kugeraho.”

Asobanura ko mbere yo kwinjira muri kaminuza yajyaga ku maseta ategereza abakoresha bashaka abafundi. Iyo atabonaga akazi yakoraga indi mirimo y’amaboko kugira ngo abashe gutunga umuryango we. Mu gihe yigaga muri kaminuza, yakomeje gukora. Iyo yabaga adafite amasomo yakoraga nk’umufundi, agahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ku munsi, kugira ngo abone ubushobozi bwo kwishyura ishuri no kwita ku muryango.

Avuga ko ubumenyi yungutse bwamufunguriye amarembo mashya mu mwuga. Yagize ati: “Mbere nakoraga gusa nk’umufundi, ariko ubu nsigaye mbasha gufata amasezerano yo kubaka inzu no gukurikirana imishinga y’ubwubatsi. Kwiga byampaye icyizere n’ubumenyi bwo gukora kinyamwuga.”

Asanga imyaka idakwiye kubera umuntu impamvu yo kureka gukurikirana inzozi ze. Yagize ati: “Ndasaba abantu bose kudacika intege. Nta myaka yo kwiga ibaho. Icy’ingenzi ni ubushake n’intego. Umwuga ntugira imyaka yo kuwiga.

Umwe mu baturanyi ba Habarurema, witwa Uwamahoro yavuze ko urugendo rwe rwabaye isomo rikomeye ku baturanyi be. Yagize ati: “Twamubonaga ajya ku ishuri, yavayo akajya gukora kugira ngo yite ku muryango we. Hari abamusekaga, ariko ntiyigeze acika intege. Uyu munsi twese twishimira intsinzi ye.”

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru n’Ubumenyi ngiro Muhabura Integrated Polytechinique College (MIPC) bwatangaje ko amashuri makuru afunguye amarembo ku muntu wese wifuza kongera ubumenyi, bushimangira ko imyaka idakwiye kubera umuntu inzitizi yo kwiga cyangwa kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa MIPC, akaba na Musenyeri wa Diyosezi ya EAR Shyira, Augustin Ahimana. Yagize ati: “Uburere n’ubumenyi ntibugira umupaka twifuza ko buri wese ushaka kwiga umwuga abishaka akwiye kuza kuwiga kandi agahora yongera ubumenyi, Habarurema rero ni urugero rw’abakuze n’abubatse bigaragara ko kwiga igihe umuntu afite umuhate bitagira umupaka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko urugendo rwa Habarurema rugaragaza ko kwiga ari urugendo rudafite imyaka ntarengwa, anashishikariza abaturage gukomeza gushaka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Yagize ati: “Urugero rwa Habarurema rwerekana ko gutsinda bishingira ku cyerekezo umuntu afite aho gushingira ku myaka. Turashishikariza abaturage gukomeza gushaka ubumenyi n’ubumenyingiro bibafasha kwihangira umurimo, guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko Akarere ka Musanze gakomeje gushyigikira gahunda ziteza imbere uburezi n’ubumenyingiro, kuko ari imwe mu nkingi zifasha abaturage kwigira no kugabanya ubushomeri.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE