Gen. Muhoozi yashyizeho Umuyobozi w’agateganyo w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri UPDF

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba n’Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize Brig. Gen. Asaph Mweteise Nyakikuru umuyobozi w’agateganyo w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’icyo gihugu (Special Forces Command – SFC).

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Col. Chris Magezi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, ndetse Brig. Gen. Asaph ahabwa ipeti ry’agateganyo rya Major General. Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi mpinduka zatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2026.

Gen. Maj. Asaph Mweteise Nyakikuru asimbuye Maj. Gen. David Mugisha wari usanzwe uyobora uyu mutwe w’Ingabo ugiye kujya mu mahugurwa y’amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’umutekano mu mahanga mu mezi ari imbere.

Special Forces Command (SFC) ni umwe mu mitwe igize Ingabo za Uganda aho ugizwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda inzego nkuru z’igihugu barimo n’abarinda Perezida Yoweri Museveni.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 3, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE