Amb. Nduhungirehe yanenze MONUSCO yoherereje u Rwanda abasivili ibita abahoze muri FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bukwiye kurangwa n’ubunyamwuga, ubushishozi n’ubunyangamugayo mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwambura intwaro no gucyura abahoze mu mitwe yitwaje intwaro (DDRRR).
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga X nyuma y’uko MONUSCO itangaje ko itagize uruhare mu gikorwa cyo kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abantu 39 bari baracyuwe mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo ya DDRRR.
MONUSCO, mu itangazo yashyize hanze ku wa 30 Nyakanga 2026, yavuze ko abo bantu boherejwe muri RDC n’ubuyobozi bw’u Rwanda ku wa 29 Nyakanga, yemeza ko icyo gikorwa kitakozwe na yo kandi ko itakigizemo uruhare urwo ari rwo rwose.
Yavuze kandi ko buri gihe mbere yo gucyura umuntu mu Rwanda hakorwa igenzura rikomeye rigamije kwemeza ko yujuje ibisabwa, nyuma urutonde rw’abemejwe rukoherezwa muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ikaba ari yo ifata icyemezo cya nyuma.
Mu gusubiza iri tangazo, Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo MONUSCO ishobora kwitandukanya n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gusubiza muri RDC abo bantu 39, idashobora kwitandukanya n’ibibazo biri mu mikorere yayo.
Yagize ati: “Icyo MONUSCO idashobora kwitandukanya na cyo ni uko kuva mu Ukwakira k’umwaka ushize wa 2025, abantu 81 yacyuye mu Rwanda ibita abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma byagaragaye ko ari abasivili b’Abanye-Congo bafite ababyeyi bombi b’Abanye-Congo, badafite inkomoko mu Rwanda kandi batigeze baba mu mutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro.”
Yongeyeho ko urwego rwagutse ruhuriweho rwo kugenzura amakuru (Expanded Joint Verification Mechanism – MCVE) rwatumiwe kugira ngo rwemeze ayo makuru.
Amb. Nduhungirehe yavuze kandi ko mu biganiro n’abo bantu, 69 muri bo bagaragaje ko bemeye kwiyita abahoze ari abarwanyi ba FDLR nyuma yo kubwirwa ko bazahabwa inkunga zitangwa n’Ikigo cya Mutobo cyakira kandi kigasubiza mu buzima busanzwe abatahutse mu Rwanda, bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Yashimangiye ko gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bisaba ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bukomeye.
Yagize ati: “Mu gusoza, ndibutsa ko muri iyi gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ubunyamwuga, ubushishozi n’ubunyangamugayo by’abakozi ba MONUSCO bashinzwe DDR bigomba kuba indangagaciro z’ibanze.”
