Perezida Romuald wa Benin yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Perezida Romuald wa Benin yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Wadagni yakiriwe kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.

Ni ubwa mbere Perezida wa Benin agiriye uruzinduko rwemewe muri Rwanda kuva yajya ku butegetsi muri Gicurasi uyu mwaka asimbuye Patrice Talon wari ku butegetsi kuva mu 2016.

Nyuma yo kwakira mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu basura u Rwanda, Perezida Kagame na mugenzi we Romual bagiranye ibiganiro byo muhezo, byibanze ku ngingo zigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, binakurikirwa n’ibiganiro bihuza intumwa z’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Wadagni, azasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n’ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n’imbaho n’amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

Muri Kanama 2023, umubano w’Ibihugu byombi wongeye kurushaho gutezwa imbere, nyuma yo gusinyanya amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Cotonou muri Bénin.

Perezida wa Benin Romuald yatangiye uruzinduko mu Rwanda
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44