Hatangijwe ikoranabuhanga ryo kubika umwimerere n’ibikoresho ndangamurage

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Mu Rwanda hatangujwe umushinga w’ikoranabuhanga uzwi nka ‘3D’ rizifashishwa mu kubika amakuru yo mu nzu ndangamurage zitandukanye ribungabunga umwimerere wawo.

Ni umushinga watagiye gushyirwa mu bikorwa n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Ikigo cya Global  Digital Heritage Inc’ gisanzwe kizobereye mu guhugura abantu kubungabunga umwimerere w’amateka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwo umushinga watangiye hahugurwa abagera kuri 17,  gukoresha iryo koranabubanga barimo abakozi b’ingoro ndangamurage zitandukanye mu Rwanda.

Bamwe mu bahuguwe baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa 04 Kanama 2026, nyuma y’ikiganiro cyakozwe kigamije kugaragaza uruhare rw’ikoranabuhanga rigezweho mu kubungabunga umurage ndangamuco w’u Rwanda, bagaragaje ko amahugurwa bahawe bazayifashisha bahugura abandi.

Umwe mu bakozi b’Inteko y’Umuco ukorera ku ngoro y’ubuhanzi  n’ubugeni iherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, Ngara Jean Bosco avuga ko ayo mahugurwa ari ingenzi kandi azabafasha.

Ati :” Amahugurwa twahawe azadufasha gukora akazi kacu neza, urumva twahuguriwe i Huye ariko aho dukorera hari ibihaba tugiye kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo hatabaho kwangirika kw’ikintu ndangamuco ngo kibure burundu.”

Mutoni Peace ukorera i Musanze mu kigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco, avuga ko uburyo bwo gushyira amakuru mu ikoranabuhanga bizarushaho gufasha urubyiruko kumenya amateka.

Ati: “Twahuguwe kuba twafata amakuru y’igikoresho runaka kiri mu nzu ndangamurage, tukagifata tukagiha i ishusho isa na cyo neza neza ( Scan). Ubwo buryo bufata inguni zose z’icyo gikorwaho ku buryo kibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kimeze uko cyari kimeze mu buryo bufatika.”

Akomeza agaragaza ko ubwo buryo bufasha mu gusura hifashishijwe murandasi umuntu atiriwe ava aho ari.

Ati: “Ibyo bintu bifasha urubyiruko nkatwe kumenya amateka bikaba byanarinda ko amateka asibangana igihe haba habaye n’impanuka yaba inkongi y’umuriro cyangwa indi twaba twizeye ko bya bintu hari aho biri kandi bigifite umwimerere wabyo.”

Umuyobozi wa Global Digital Heritage Dr Herbert Maschner avuga ko bashishikajwe no kubona abantu bazi uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha babungabunga umuco n’umurage byabo, ari yo mpamvu ashimira abamutumiye ndetse ko ngo ari umishinga ukomeje no mu bindi bihugu.

Intebe y’Inteko Prof Robert Masozera avuga ko ibyo bizafasha mu kurushaho kumenyekanisha umuco n’umurage by’u Rwanda  ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Akamaro kabyo harimo kubungabunga birenze ibyo twakoreshaga, kandi iyo byagiye mu ikoranabuhanga bibikwa igihe kirekire, ababisha  bikaborohera ariko noneho bizanabimenyekanisha hirya no hino.”

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE