Afurika ikeneye guhindura imyumvire kugira ngo ibashe kwiteza imbere-Gatare Francis
Umuyobozi w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance (ASG), Francis Gatare, yavuze ko bikwiye ko abayobozi muri Afurika bimakaza imyumvire yo kwigira no kuyobora abaturage bigira mu iterambere.
Yabibwiye abasaga 2,500 bitabiriye inama yo guteza imbere imiyoborere muri Afurika, iri kubera muri Kigali Convention Centre, aho abayobozi, inzobere n’abahagarariye inzego zitandukanye baganira ku myumvire n’imiyoborere byafasha umugabane kugera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi wa African School of Governance (ASG), Francis Gatare, yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gufasha cyane cyane urubyiruko kugira imyumvire n’ubushobozi byarufasha kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere ya Afurika.
Gatare yavuze ko igitekerezo cyo gushinga ASG cyaturutse ku kuba abayishinze barabonye ko ikibazo Afurika ifite atari ukubura ubushobozi, impano cyangwa icyerekezo, ahubwo ko hakenewe kubaka umuco n’imyumvire mishya ndetse no guteza imbere imiyoborere iboneye.
Ati: “ASG ryashinzwe kugira ngo rifashe gufata ibyemezo bihamye kandi bifite icyerekezo. Ni ishuri kandi ryabaye uburyo bwo kwimakaza ubufatanye bw’Abanyafurika, hagamijwe guteza imbere imiyoborere ihamye no guhuza politiki zashyizweho.”
Yavuze ko ibyo bijyana no kubaka igisekuru cy’abayobozi bafite amahame n’imyumvire ishingiye ku nyungu za Afurika, biyemeje kuba indashyikirwa mu byo bakora.
Gatare yavuze kandi ko ASG igamije kwimakaza imitangire ya serivisi zinoze ku baturage, no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bisubizo.
Yasobanuye ko iri shuri ryashyizeho intego yo gufasha Abanyafurika guhindura imyumvire, bakagira uruhare mu gushakira Afurika ibisubizo by’ibibazo biyugarije, aho guhora bategereje ibisubizo biturutse hanze yayo.
Ati: “Ni muri uwo mujyo, ishuri ry’imiyoborere mu bushakashatsi rikorana n’andi mashuri yo ku Mugabane w’Afurika, kugira ngo ritange umusanzu ukenewe mu miyoborere iteza imbere sosiyete.”
Imyumvire igira uruhare mu iterambere
Gatare yavuze ko imyumvire ari imwe mu nkingi zigena uko abantu bitwara ndetse n’ibyo bageraho, bityo ko Afurika ikwiye guhindura imyumvire imwe n’imwe imaze igihe iyibangamira.
Ati: “Imyumvire igena uko umuntu yitwara, ishingira ku mahitamo, ku kamenyero, ku buzima twahisemo kubamo, ibyo twanyuzemo kuva kera, imigirire n’imico twize. Kubera ko ari amahitamo, tugomba gushyiraho imyumvire dushingiye ku byo twiyemeje gukora.”
Yatanze urugero rw’imyumvire y’abantu bumva ko iyo umuntu abonye ubufasha agomba gukomeza gutegereza, ku buryo buri wese ategereza ko undi ari we uzabanza kugira icyo amuha.
Yavuze ko hari n’imyumvire yo kwibona nk’abahohotewe, ishobora gutuma abantu batagira ubushake bwo guhangana n’ibibazo bafite.
Ati: “Imitekerereze yo kwiyumvamo ko turi abanyantege nke kandi duhohoterwa na yo iracyiganje, kandi yaremagaje benshi. Yego, Afurika yararenganyijwe cyane, bituma bamwe biheba, bakemera ibibaye nk’aho nta cyo babikoraho, ku buryo bananirwa no kubirwanya n’iyo byaba ari akarengane kagaragara cyane. Nyamara umuntu ashobora guhitamo guhangana mu buryo buboneye aharanira ukuri n’ibimukwiye.”
Gatare yavuze ko indi myumvire ikwiye guhinduka ari iy’uko umuntu abona inyungu undi abonye nk’igihombo cye.
Ati: “Iyo umuntu atekereza ko amahirwe n’umutungo bihari ari bike, ku buryo ibyo undi abonye ari nk’ibyo anyambuye, bituma benshi badashobora gukorana n’abandi cyangwa gufatanya, ndetse n’igihe hari amahirwe yo kongera ibyo buri wese ashobora kungukiramo.”
Yashimangiye ko Abanyafurika bakwiye kugira imyumvire ibafasha kubona ko amahirwe ashobora kugirira benshi akamaro, kuko iyo myumvire ishishikariza abantu gukorana no kubakira hamwe.
Meta-Africanism nk’intambwe ikurikira
Gatare yavuze ko hari imyumvire myinshi ikeneye guhinduka muri Afurika, ari na ho yagaragaje igitekerezo cya Meta-Africanism. Yasobanuye ko Pan-Africanism yagize uruhare rukomeye mu guhuza Abanyafurika no kubafasha mu rugamba rwo kwibohora ubukoloni no kurwanya Apartheid.
Yavuze ko ariko mu myaka 60 ishize ibintu byahindutse, Afurika na yo ikaba yarahindutse, ndetse n’Isi ikaba yarushijeho kuba iy’amarushanwa akomeye.
Ati: “Ni ukuri kuvuga ko nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika gifite imbaraga cyangwa ubushobozi bwo guhangana n’isi y’uyu munsi cyonyine. Ibi bisaba urugamba rushya rwo kwibohora, ruzasaba imitekerereze nshya ishingiye ku bufatanye.”
Yavuze ko Meta-Africanism isaba Abanyafurika kubakira ibintu hamwe, guhuza imbaraga no gukorana, bagahatana gusa igihe bibaye ngombwa.
Ati: “Meta-Africanism ni intambwe ikurikira ya Pan-Africanism, igamije guhangana n’ibibazo by’iterambere rya Afurika muri iki gihe hakoreshejwe uburyo bushya.”
Yasobanuye ko Pan-Africanism yahaye Afurika ubumwe, kwibohora n’agaciro ka muntu, mu gihe Meta-Africanism yo yibanda ku kibazo cy’uko Abanyafurika bakwiye kugira imyumvire, indangagaciro, inzego n’imyitwarire kugira ngo bubake hamwe ejo hazaza bifuza.
Ati: “Iduhindurira imitekerereze, tukava ku guhangana no kurwanya gusa, tukajya ku kubaka no gushyira mu bikorwa dufite imitekerereze yubaka.”
ASG igiye gushyira imbaraga mu bushakashatsi
Gatare yavuze ko ASG irimo kubaka uburyo bushya bwo gukora ubushakashatsi no kwigisha bujyanye na Meta-Africanism.
Ati: “Ubushakashatsi bwacu ntibuzagarukira gusa ku gusobanura ibibazo bya Afurika. Buzibaza biti: Ni iyihe mitekerereze yatuma tugera ku musaruro? Ni ubuhe buyobozi n’inzego byadufasha guhindura Afurika? Ni iyihe mico yatuma habaho impinduka? Kandi imyemerere y’abayobozi igira izihe ngaruka ku musaruro?”
Yavuze ko ASG izakorana n’ibindi bigo bitanga amahugurwa y’inzobere hirya no hino muri Afurika, ndetse n’inzego za Leta n’abaturage, mu rwego rwo kubaka ubumenyi no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bisubizo.
Gatare yasabye abitabiriye iyi nama kumva ko bafite uruhare mu kugena ahazaza ha Afurika.
Ati: “Twese turi abayobozi hano. Ejo hazaza ha Afurika hazagenwa n’amahitamo dukora buri wese ku giti cye, ariko kandi hazagenwa n’imitekerereze duhitamo kwakira no gushyira mu bikorwa kugira ngo tugere kuri Afurika twifuza.”
Yavuze ko iyi nama y’iminsi ibiri ikwiye kurenga kuba urubuga rwo kuganira gusa, ahubwo ikaba intangiriro y’urugendo rwo gukora ubushakashatsi ku myumvire ikenewe kugira ngo Afurika igere ku iterambere yifuza.


