Byinshi kuri Niyonshuti Ben watorewe kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora yo gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Niyonshuti Ben ari we warushije abandi amajwi akaba ari we watsinze amatora.

Ni amatora yabaye tariki 02 Nzeri 2026, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo, aho abakandida biyamamaje bari 53 kuri 54 bari bemejwe, ariko umwe yakuyemo kandidatire mbere gato y’umunsi w’itora.

Niyonshuti Ben ni muntu ki?

Niyonshuti Ben, ni we Mudepite uhagararira urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite aho yagize amajwi 47, angana na 23.9% y’amajwi y’abatoye, mu gihe uwamukurikiye yagize amajwi 20. 

Niyonshuti, uzuzuza imyaka 27 mu Kuboza 2026, yavukiye anakurira mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Urugendo rwe mu buyobozi bw’urubyiruko rwatangiye mu 2017, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye. Yatangiye yitabira inzego z’urubyiruko ku rwego rw’ibanze, nyuma yinjira mu Nama Njyanama y’Akagari abinyujije mu nzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Niyonshuti afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’Imiyoborere y’Inzego Leta n’iz’ibanze, yakuye muri University of Kigali.

Yanayoboye amahugurwa atandukanye ajyanye n’ubuyobozi n’ubunyamwuga, arimo ay’imiyoborere rusange, imitunganyirize n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki, uruhare rw’urubyiruko, kurengera abakoresha serivisi z’imari, uburinganire n’iterambere ry’abaturage.

Niyonshuti yatowe asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere, Iganimigambi no kunoza imikorere muri mu Muryango GovernWell Rwanda. Muri izi nshingano akora ku bijyanye n’imiyoborere, ingamba, ubushakashatsi, iterambere ry’abaturage, imikoranire n’ibigo ndetse n’imishinga y’iterambere.

Afite kandi ubunararibonye mu mishinga ijyanye no guteza imbere imishinga y’urubyiruko, ubuhinzi n’iterambere ry’abaturage, ubushakashatsi ndetse n’ubujyanama.

Uretse akazi ke akora by’umwuga, Niyonshuti ni rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi bw’imyambaro, aho . ayitumiza mu Bushinwa akayicuruza ku isoko ry’i Kigali.

Harerutse kubwira itangazamakuru ko ubu bucuruzi bwamufashije kurushaho gusobanukirwa bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura na byo.

Ati: “Ibi byampaye ubunararibonye bw’ako kanya ku mahirwe n’imbogamizi ba rwiyemezamirimo bakiri bato bahura na byo.”

Niyonshuti kandi yagize uruhare muri gahunda y’Abakorerabushake b’Urubyiruko mu Kubungabunga Umutekano w’Abaturage.

Mu gihe cya Covid-19, yafashije guhuza amatsinda y’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gufasha imiryango itishoboye no mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda Covid-19, gupimisha ndetse no kwingiza.

Ati: “Kuba narahataniraga umwanya wo guhagararira urubyiruko rero byari ugukomeza urugendo rw’ubuyobozi bw’urubyiruko no gukorera abaturage nari natangiye ku rwego rw’ibanze.”

Niyonshuti avuga ko binyuze mu guhura no kuganira n’urubyiruko, yagiye abona ubushobozi rufite ndetse n’imbogamizi ruhura na zo, cyane cyane mu kubona akazi, igishoro, ubumenyi, ikoranabuhanga, amasoko n’andi mahirwe.

Yemera ko Inteko Ishinga Amategeko ishobora kuba urubuga rwo gutuma ibibazo n’ibyifuzo by’urubyiruko bigaragara mu mategeko, mu igenzura ry’ibikorwa bya Guverinoma no mu byihutirwa igihugu gishyira imbere.

Ibyo ashaka kwibandaho mu Nteko

Niyonshuti yavuze ko mu Nteko Ishinga Amategeko, azibanda ku kumva ibitekerezo by’urubyiruko, kuruhagararira mu buryo bukwiye no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “Nzibanda ku gutega amatwi urubyiruko, kuruhagararira mu buryo bushinzwe no kugira uruhare mu buryo bwubaka mu iterambere rikomeje ry’u Rwanda.”

Mu byo yagaragaje nk’ibyakwibandwaho harimo kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI), ubuhinzi bugezweho ndetse n’ubukungu bwubakiye ku bidukikije.

Ati: “Nizera ko Inteko Ishinga Amategeko itanga urubuga rukomeye rwo gutuma ibyifuzo n’ibibazo by’urubyiruko bigaragara mu mategeko, mu igenzura no mu byihutirwa igihugu gishyira imbere.”

Niyonshuti Ben yatsinze amatora yo kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE