Abanyarwanda 302 batahutse mu Rwanda bava muri RDC

  • NDOLI Sitio
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Abanyarwanda 302 batahutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, bakirwa n’inzego zitandukanye mbere yo koherezwa mu nkambi z’agateganyo ya Nyarushishi. Muri aba batahutse, 285 binjiye mu gihugu banyuze ku mupaka wa Grande Barrière uhuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 17 banyuze ku mupaka wa Rusizi I.

Abanyuze i Rubavu barimo abagabo 37, abagore 71 n’abana 177, mu gihe abinjiye banyuze ku mupaka wa Rusizi I biganjemo abana. Bamwe mu batahutse bavuga ko bari bamaze imyaka babeshywa ko nibagera mu Rwanda bazicwa, ariko bakaza gufata icyemezo cyo gutaha nyuma yo kumenya ko igihugu gitekanye.

Ntabanganyimana Jean Claude yagize ati: “Twabwirwaga ko mu Rwanda hari abicanyi, ariko twaje kumenya amakuru nyayo. Intambara zakomeje kubera aho twari turi na zo zatumye dufata icyemezo cyo gutaha. Tugeze mu Rwanda dusanze ari amahoro.”

Mukeshimana Jacqueline yavuze ko ubuzima bari babayemo bwari bugoye cyane, kuko inyeshyamba zabamburaga imyaka n’amatungo, ndetse ko abana be bari baramaze gutaha bamuhamagaraga bamubwira uko u Rwanda rumeze. Yagize ati: “Twari tubayeho nabi cyane. Abana banjye bari baratashye baduhamagarira kutubwira ko mu Rwanda ari amahoro. Natwe twafashe icyemezo cyo gutaha, dusanga koko igihugu gitekanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Alfred Habimana, wakiriye abatahutse banyuze ku mupaka wa Rusizi I, yabasabye kwifatanya n’Abanyarwanda mu kubaka igihugu no kwiteza imbere, anabasaba gukomeza gushishikariza bagenzi babo basigaye muri RDC gutaha. Yagize ati: ‘Twabasabye kwiyumva nk’Abanyarwanda batashye iwabo, bakitabira gahunda z’iterambere, ndetse bakamenyesha abandi basigaye muri Congo ko u Rwanda rubategereje kandi rwiteguye kubakira.”

Abatahutse 17 banyuze ku mupaka wa Rusizi I bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi iri mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu gihe 285 banyuze ku mupaka wa Rubavu bo bajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Kijote iri mu Karere ka Nyabihu.

Aba baturage batahutse binyuze muri gahunda yo gukangurira impunzi n’abandi Banyarwanda bari muri RDC gutahuka ku bushake, aho bakirwa bagafashwa kongera kwinjira mu buzima busanzwe mu Rwanda. Kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda batahuka bakomeje kwiyongera kuko bamaze kurenga 8 900.

Abanyarwanda 302 batahutse bava muri RDC
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Habimana Alfred
  • NDOLI Sitio
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE