RDF yaganiriye na ba Defence attaché ku mutekano w’Akarere n’ibikorwa by’amahoro
Minisiteri y’Ingabo hamwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bagejeje ku bahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo mu Rwanda (Defence attachés) amakuru ajyanye n’impinduka mu bijyanye n’umutekano ku rwego rw’Akarere na mpuzamahanga, ndetse n’ibikorwa byo kugarura amahoro RDF ikomeje hirya no hino ku Isi.
Ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama, muri gahunda isanzwe ihuza RDF n’abahagarariye inzego za gisirikare mu rwego rwa dipolomasi mu Rwanda.
Muri ibyo biganiro, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko ibi biganiro bigamije guteza imbere imyumvire ihuriweho hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku bibazo by’umutekano.
Brig Gen. Karuretwa yagize ati: “Uretse gutanga ishusho rusange y’uko umutekano uhagaze, ibi biganiro biduha umwanya wo gusobanura neza uko u Rwanda rubona ibibazo bihuriweho.”
Yongeyeho ati: “Bituma inzego zacu z’ingabo n’ibihugu muhagarariye birushaho gusobanukirwa no kumvikana.”
Iki kiganiro cyahuje abahagarariye ingabo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda birimo Angola, Brazil, u Bushinwa, Denmark, Misiri, u Budage, u Buhinde, u Buyapani, Jordan, Luxembourg, u Buholandi, Senegal, Tanzania, Türkiye, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Ni ikiganiro cyahaye aba bahagarariye ingabo umwanya wo kugirana ibiganiro bitaziguye n’abayobozi ba Minisiteri y’Ingabo n’ab’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku byihutirwa mu bikorwa bya gisirikare by’u Rwanda ndetse n’uko rubona mu buryo bw’ingenzi icyerekezo cy’umutekano urambye mu karere ruherereyemo.
Ibiganiro kandi byibanze ku bikorwa by’amahoro Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukorera mu bihugu by’amahanga.
Minisiteri y’Ingabo yavuze ko ibi biganiro biri mu bikorwa bigamije gukomeza itumanaho rifunguye kandi rihoraho hagati y’inzego z’ingabo n’abahagarariye ingabo z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda, bikaba binatanga umwanya wo kungurana amakuru n’ibitekerezo ku mpinduka zigira ingaruka ku mutekano w’Igihugu, uw’Akarere ndetse n’uw’Isi.
Iyo Minisiteri kandi yashimangiye ko abahagarariye ingabo z’ibihugu by’amahanga bafite inshingano zo gukorera mu Rwanda ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushimangira umubano hagati y’inzego z’ingabo, kongera icyizere hagati y’impande zombi no guteza imbere ubufatanye bufatika mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo mpuzamahanga.


