Niba dufite ibikenewe byose, kuki tutagira Afurika twifuza?-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kwisuzuma bakamenya impamvu Umugabane wabo ukomeje guhangana n’ibibazo by’ubukene no gutegereza inkunga z’amahanga, kandi ufite ubushobozi n’ibyangombwa byawufasha kwiteza imbere.
Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku kwimakaza imyumvire ikwiye mu bayobozi b’Afurika, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026.
Iyi nama yateguwe na African School of Governance (ASG), Perezida Kagame akaba ari umwe mu bayishinze, rigamije guteza imbere imiyoborere, ubushakashatsi no kubaka abayobozi bafite imyumvire n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’Afurika hagamijwe kuyiteza imbere.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze gutera intambwe mu nzego zitandukanye, nubwo hari byinshi itarageraho.
Ati: “Iyo dusubije amaso inyuma mu mateka, Afurika yahuye n’ibibazo byinshi mu myaka myinshi ishize. Ariko kandi Afurika imaze gutera imbere mu nzego nyinshi, nta gushidikanya. Afurika y’ubu si yo yariho mu myaka 50 ishize, haba ku bijyanye n’iterambere ndetse n’imitekerereze.”
Yavuze ko nubwo Afurika hari aho yagiye inanirwa cyangwa ikagera munsi y’ibyo yari yitezweho, muri rusange hari intambwe ikomeye yatewe.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo gikomeye Abanyafurika bakwiye kwibazaho ari impamvu umugabane ufite ibyangombwa byinshi bikenewe kugira ngo utere imbere, ariko ntukabigereho ku rugero rwifuzwa.
Ati: “Mu by’ukuri, irabifite. Ifite abantu, ifite umutungo kamere, kandi ifite amateka dukwiye kuba twarigiriyemo amasomo menshi.”
Yavuze ko nubwo kenshi haba ibiganiro byinshi ku bibazo bya Afurika, bikayiberamo cyangwa hanze yayo, bidakwiye ko uwo Mugabane ukomeza kuguma mu biganiro gusa.
Ati: “Ariko ntidushobora gukomeza kuguma aho turi, duhora tuganira gusa ku bibazo byacu. Twamaze kumenya ibibazo dufite, kandi twemera ko dufite ibyo dukeneye kugira ngo tugere aho twifuza. Ariko kugeza ubu ntiturahagera.”
Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kubaho impinduka mu mitekerereze no mu mikorere kugira ngo Afurika ibashe kugera ku cyerekezo yifuza.
Ati: “Twava dute ku kuba dufite hafi ya byose dukeneye, tuzi icyo tugomba gukora n’aho tugomba kugera, tukagera kuri Afurika twifuza? Byagiye bivugwa kenshi, hari Afurika twifuza. None se, niba dufite ibyangombwa byose dukeneye, kuki tutagira Afurika twifuza?”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Afurika ihura na cyo gikwiye gutuma Abanyafurika bamenya neza ibikwiye guhinduka kugira ngo batere intambwe ijya imbere.
Yavuze ko ishuri rya ASG rizagira uruhare mu kwigisha no gukora ubushakashatsi ku myumvire ikwiye no gufasha Afurika kwiteza imbere.
Ati: “Iri shuri rero ni ishuri ryo kwigisha no gutanga ubumenyi, kandi abantu bazarigiramo byinshi bunguka. Ariko kandi rizaba ikigo kizubakwa hagamijwe guhindura imyumvire y’abantu no kubaka imyumvire ikenewe kugira ngo tugere ku byo twifuza.”
Yunzemo ati: “Hari byinshi tumaze imyaka myinshi tutabasha kugeraho uko bikwiye. Tugomba kubyiga, kubikoraho ubushakashatsi, kubiganiraho no kubisuzuma, kugira ngo ubumenyi dufite tubashe kubukoresha mu guteza imbere Afurika.”
Perezida Kagame yashimangiye ko guteza imbere Afurika bidashoboka hatabanje guhinduka imyumvire n’imyitwarire y’abayituye.
Ati: “Ntidushobora guhindura Afurika tutabanje guhindura imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu n’imyumvire yacu. Tugomba kubikora nta kabuza. Ntidushobora gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora, hanyuma ngo dukore ibinyuranye na byo.
“Tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo twifuza n’ibyo dukora, kugira ngo tubashe kubona umusaruro w’ibyo twifuza.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyafurika bakwiye kuva ku muco wo guhora batangarira ibyo abandi bagezeho, cyane cyane abo hanze y’Umugabane, ahubwo bakubaka ubushobozi bwo gukora ibintu byiza byatuma na bo ubwabo bishimira ibyo bagezeho.
Yagaragaje ko muri Afurika harimo abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu bikomeye, bityo ko hakenewe kubahuza no gukorera hamwe kugira ngo ubwo bushobozi buhinduke ibikorwa bifatika.
Yavuze ko gukomeza kureba abandi nk’abakora ibintu bifuza kurusha Abanyafurika bishobora gutuma Umugabane ukomeza kugendera ku byemezo n’amabwiriza by’abandi, aho kwigenera icyerekezo cyawo.
Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyafurika kuva ku kwijujuta no guhora binubira ibitagenda, ahubwo bagashyira imbaraga mu gushaka ibisubizo, guhindura imyitwarire no kubaka umuco w’imikorere uganisha ku musaruro.
Yavuze ko ASG ikwiye kuba urubuga rutanga ibitekerezo n’ubumenyi bifasha Abanyafurika kwisuzuma, guhindura imyumvire no gushyira mu bikorwa byatuma Umugabane ugera ku iterambere wifuza.
Igitekerezo cyo gushyiraho African School of Governance (ASG), cyatangijwe na Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, mu 2022, rika ryibanda ku miyoborere na politiki.
Ni ishuri ryatangirijwe i Kigali mu Ukwakira 2024, Umuryango wo kurishyiraho (ASGF) utangizwa ku wa 14 Mutarama 2025, ritangira kwakira abanyeshuri baryo ba mbere muri uwo mwaka.
Ni nyuma y’aho hari hasokotse Iteka rya Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ryemerera African School of Governance, gutangira gukorera mu Rwanda, rikanayiha ubuzimagatozi.
Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].
Hanatangirwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

