U Rwanda rwasabye ibihugu by’Isi kutihanganira imvugo zibiba urwango

  • WILSON TWAGIRA
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Loni, Martin Ngoga, yasabye ibihugu bitandukanye kutihanganira na gato abantu bakoresha imvugo zibiba urwango, ahubwo bigashyiraho ingamba zo kuzikumira no kuzikurikiranira hafi.

Yagaragaje ko kurwanya imvugo zibiba urwango bidakwiye kuba ikibazo kivugwa gusa ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ko buri gihugu gikwiye guhangana na zo hakiri kare, mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora kuzikurikira.

Ambasaderi Ngoga yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imvugo zibiba urwango.

Yibukije abitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu bitandukanye ko imvugo zibiba urwango zishobora kugaragazwa mu buryo butandukanye, burimo gutesha agaciro ikiremwa muntu, gukoresha imvugo n’inyito zivangura rishingiye ku moko, ku turere n’ibindi, bikaba bishobora kugeza abantu ku bikorwa by’ubwicanyi.

Ati: “Imvugo zibiba urwango ni ikibazo dusabwa kurwanya twese nk’ibihugu, nta kuzihanganira. Birasaba ubushake bwa politiki n’ubuyobozi busobanutse. Dukwiye kumenya hakiri kare ibimenyetso by’ibanze bibanziriza imvugo zibiba urwango, tubirwanya tunazikumire mu bihugu byacu aho kubivuga gusa muri rusange mu rwego mpuzamahanga.”

Abakoresha imvugo zibiba urwango bakwiye kubibazwa

Ku bijyanye n’ingamba zo kurundura ikibazo cy’imvugo zibiba urwango, Ambasaderi Martin Ngoga yavuze ko hakwiye kurandurwa impamvu muzi z’icyo kibazo, buri wese akabigiramo uruhare rufatika.

Ati: “Erega nk’igihugu cy’u Rwanda turavuga ibi kuko dufite ibyo twanyuzemo mu mateka yacu. Amateka twanyuzemo twabonye byinshi. Iyo icyiciro kimwe cy’abantu cyibasiwe cyangwa gitotejwe hashingiwe ku cyo abo bantu bari cyo, cyangwa uko basa, cyangwa ururimi runaka bavuga, aba ari ikibazo.

Kurwanya ibibazo nk’ibyo bisaba ubushake bwiza bwa politiki bw’ibihugu, kuko usanga ahanini bigeza abantu ahatari heza. Abagaragaraho imvugo nk’izo z’urwango bagomba kujya babibazwa.”

Yibukije ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda habanje kwimakazwa imvugo zambura bamwe mu Banyarwanda ubumuntu, imvugo zibatesha agaciro ndetse n’iziganisha ku ivangura rishingiye ku moko zari zarahawe intebe.

Ati: “N’itangazamakuru ryarakoreshwaga mu gushishikariza Abanyarwanda gukora ubwicanyi, aho nyuma y’igihe byagejeje abantu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga miliyoni bishwe n’abandi Banyarwanda mu gihe gito.”

Mu nama ya Loni Ambasaderi Ngoga Martin ibihugu kutihangara na gato imvugo z’urwango
  • WILSON TWAGIRA
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE