Intumwa z’u Rwanda ziri mu rugendo shuri muri Brazil
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Chantal Tuyishimire, ziri muri Brazil mu ruzinduko rw’iminsi itanu rugamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi.
Uru ruzinduko rwatangiye ku wa 17 Kanama rukazarangira ku wa 21 Kanama 2026, rukaba ruhuriza hamwe abahagarariye inzego za Leta n’abikorera. Intumwa z’u Rwanda zasuye Ikigo cya Brazil gishinzwe Ubushakashatsi mu Buhinzi (Embrapa), aho habereye ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuhinzi.
Izi ntumwa kandi zagiranye ibiganiro n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Brazil ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, mu gihe ibiganiro zagiranye n’Ikigo cya Brazil gishinzwe guteza imbere Ubucuruzi n’Ishoramari (ApexBrasil) byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Intumwa z’u Rwanda kandi zagiranye ibiganiro na Guverinoma y’Intara ya Santa Catarina ku bufatanye mu by’ubukungu ndetse n’amahirwe y’ishoramari. Muri uru ruzinduko kandi habaye ibiganiro byahuje ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda n’ibyo muri Santa Catarina, mu rwego rwo gushaka no guteza imbere amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi.
Kimwe mu byavuye muri uru ruzinduko ni isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane (MoU) hagati y’Ishuri Rikuru rya Politekiniki ry’u Rwanda (RP) na Fecomércio, ihuriro ry’abacuruzi ba serivisi n’ubukerarugendo ryo muri Leta ya Santa Catarina.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, cyane cyane mu rwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo.
Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa biheruka gukorwa mu rwego rwo guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Brazil, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Brazil bisanzwe bifitanye umubano bya dipolomasi kuva mu 1981. Icyakora, mu myaka ya vuba, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwariyongereye, harimo no gufungura Ambasade ku mpande zombi.
U Rwanda na Brazil byemeranyije ku gukuraho viza ku baturage babyo
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Brasília mu 2024, mbere y’uko Brazil ifungura Ambasade yayo i Kigali muri Kamena 2025.
Muri Gashyantare 2026, Guverinoma z’ibihugu byombi zakoresheje bwa mbere Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brazil (Rwanda-Brazil Business Forum) ryabereye i Kigali, ryitabirwa n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi barenga 60.
Iri huriro ryasojwe no gusinya ry’amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye hagati y’abikorera. Ayo masezerano yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na ApexBrasil, ndetse no hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Brazil.
Uru ruzinduko ruheruka rwakomeje ibiganiro n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, mu gihe hiyongereyeho guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi ndetse n’urwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko iri tsinda rizakomeza ibikorwa byaryo kugeza ku wa 21 Kanama, aho ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ishoramari n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.


