NEC yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza gusimbura Depite Icyitegetse weguye
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza guhatanira umwanya w’Umudepite uhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko. Uwo mwanya warimo Icyitegetse Venuste weguye. Ni nyuma y’uko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, amenyesheje NEC ukwegura kwa Icyitegetse, binyuze mu ibaruwa Nº 646/P/CD/AE/FN/2026 yo ku wa 11 Kamena 2026.
Mu itangazo NEC yashyize ahagaragara yavuze ko ishingiye ku ngingo ya 90 y’Itegeko Ngenga Nº 002/2026.0L ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 rigenga amatora, hateganyijwe amatora yo gusimbura Umudepite utari ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa iy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki.
NEC yatangaje ko umuntu ushaka kwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 kandi atarengeje 30, akaba inyangamugayo ndetse nta nzitizi afite zituma atandikwa ku ilisiti y’itora.
Kandidatire y’umukandida igomba kuba iherekejwe n’inyandiko itanga kandidatire iriho amazina ye yose ahwanye n’ari ku ikarita ndangamuntu, umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho aba.
Harasabwa kandi kopi y’ikarita ndangamuntu, icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha, icyemezo cy’imyitwarire myiza, amafoto abiri magufi y’amabara ndetse n’icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha kandi kitararengeje igihe.
Mu zindi nyandiko zisabwa harimo icyemezo cya muganga wemewe ndetse n’inyandiko umukandida yashyizeho umukono cyangwa igikumwe, yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.
NEC yatangaje ko kwakira kandidatire byatangiye ku wa 10 Kanama 2026, bikazasozwa ku wa 14 Kanama 2026.
Kandidatire zakirirwa ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba.
Ingengabihe y’amatora ya NEC igaragaza ko urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe guhatanira uwo mwanya ruzatangazwa ku wa 17 Kanama 2026, mu gihe urutonde rwa nyuma ruzashyirwa ahagaragara ku wa 25 Kanama 2026.
Kwiyamamaza no gutora Umudepite uhagararira urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite bizaba ku wa 2 Nzeri.
Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa uwo munsi, mu gihe ibyavuye mu matora bya nyuma biteganyijwe gutangazwa ku wa 9 Nzeri 2026.