Perezida Kagame ategerejwe muri Oman mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame  ategerejwe muri Oman mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Oman yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azasura iki gihugu ku wa 7 kugera ku wa 8 Nzeri 2026, mu ruzinduko rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Mu itangazo iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze kuri uyu Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, yavuze ko muri uru ruzinduko impande zombi zizaganira ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere inyungu zihuriweho n’uburyo zijyana n’iterambere by’abaturage b’ibihugu byombi by’inshuti.

Umubano w’u Rwanda na Oman umaze gutera imbere ndetse mu minsi ishize wanditse andi mateka mashya, aho Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangije ingendo zihuza Umujyi wa Muscat n’uwa Kigali, mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika.

Ni inkuru yakiriwe neza n’abajya mu byerekezo bitandukanye by’iyi sosiyete barimo Abanyarwanda n’Abanya-Oman.

Uretse imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi, ibihugu byombi bifatanye andi masezerano mu bikorwa remezo, ikoranabuhanga no guhanga udushya n’ibindi.

Perezida Kagame ategerejwe muri Oman
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42