Perezida Kagame yaganiriye n’abagize Inteko ya USA ku guteza imbere ubuzima n’ishoramari

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bayobowe na Brett Guthrie usanzwe ari umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi muri iyo Nteko. Perezida Kagame yakiriye iri tsinda kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti: “ Baganiriye ku rugendo rw’impinduka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’u Rwanda na USA mu nzego z’ingenzi zihuriweho, zirimo ubuzima, ingufu n’ishoramari.”

Uretse Guthrie iri tsinda rigizwe na Troy Carter, Morgan Griffith, Russ Fulcher, Jay Obernolte, Cliff Bentz, Craig Goldman na Julie Fedorchak.

U Rwanda na USA basanganywe ubufatanye mu ngeri nyinshi zirimo guteza imbere ubukungu, uburezi, ubuzima no mu iterambere ry’abaturage binyuze mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n’indi mishinga inyuranye.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE