U Rwanda rukeneye asaga tiriyali 10 Frw yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ikeneye miliyari 7 z’amadolari y’Amerika, hafi tiriyali 10,4 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo u Rwanda rubone ingengo y’imari ikenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zo kugeza mu 2035.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije, Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yavuze ko u Rwanda rumaze gukusanya miliyari 5 z’amadolari, ni ukuvuga  hafi miliyari 7,4 Frw, mu mafaranga miliyari 12 z’amadolari y’Amarika asaga tiriyali 17,7 z’amadolari y’Amerika akenewe yose hamwe muri iki cyerekezo.

Yavuze ko u Rwanda rumaze kubona hafi 42% by’ingengo y’imari ikenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu myaka icumi iri imbere.

Mugabo yavuze ko amafaranga amaze gukusanywa azifashishwa mu mishinga igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ihumanya ikirere.

Ati: “Tumaze gukusanya miliyari 5 z’amadolari yo gushora mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubu turashaka andi miliyari 7 z’amadolari.”

Mugabo yavuze ko kubona amafaranga asigaye bizasaba u Rwanda kwagura aho rukura ingengo y’imari, mu gihe uburyo imari mpuzamahanga ibonekamo bukomeje guhinduka.

Yavuze ko Rwanda Green Fund izanakomeza gushaka uburyo bwo gukusanya imari yo mu gihugu, harimo gukorana n’abashoramari b’Abanyarwanda binyuze mu bucuruzi bw’impapuro mpeshamari  n’ubundi buryo butanga amafaranga.

Iki cyuho cy’imari ikenewe kije mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira no kwitabira inama mpuzamahanga zitandukanye zitezweho kuganirwamo ku buryo bwo kubona imari yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri zo harimo nama harimo Carbon Markets Africa Summit, izabera i Kigali kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukwakira; CBD COP17, izabera i Yerevan muri Armenia kuva ku wa 19 kugeza ku wa 30 Ukwakira; ndetse na MOP38, izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo.

Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere, COP31, izabera i Antalya muri Türkiye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo.

Imyaka 10 y’Ivugururwa rya Kigali

MOP38 izaba mu mwaka wihariye ku Rwanda ndetse n’abagize umuryango w’Amasezerano ya Montreal, kuko izaba ibaye nyuma y’imyaka 10 hasinywe Ivugururwa rya Kigali (Kigali Amendment) mu Ukwakira 2016.

Iryo vugururwa risaba ibihugu kugenda bigabanya ikoreshwa rya hydrofluorocarbons (HFCs), ari imyuka ihumanya ikirere ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha no mu byuma bikonjesha ibyumba.

Gushyira mu bikorwa iri vugururwa uko bikwiye bishobora gufasha mu kwirinda ko ubushyuhe bw’isi bwiyongera ku kigero kigera kuri 0.5°C mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

Hari kandi izindi nyungu zishobora kuboneka mu gihe ikoreshwa ry’imyuka itangiza ikirere mu bikoresho bikonjesha rijyanye no gukoresha neza ingufu.

Biteganyijwe ko inama ya MOP38 izabera i Kigali izatanga umwanya wo gusuzuma aho gushyira mu bikorwa Ivugururwa ry’Umujyi wa Kigali bigeze no gushishikariza ibihugu kongera ingamba zo kurengera ikirere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE