Perezida Kagame yihanganishije Samia Suluhu Hassan wapfushije umugabo
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, n’umuryango we nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana kuri wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe by’akababaro.
Yagize ati: “Muvandimwe wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, mbanje kukwihanganisha cyane wowe n’umuryango wawe ndetse n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’Abanya-Tanzania mu kunamira no guha agaciro ubuzima n’umurage byasizwe na Hafidh Ameir Hassan.
Yagize ati: “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania, mu gihe bunamira ubuzima n’umurage bya Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, akaba yari afite imyaka 76.
Ameir yapfuye ahagana saa mbiri za mu gitondo, ubwo yari ari kuvurirwa indwara y’umutima mu Bitaro bya Emilio Mzena biherereye muri Zanzibar, nk’uko Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, yabitangaje kuri Televiziyo y’Igihugu.
Ndejembi yagize ati: “Imyiteguro yo kumushyingura irakomeje i Kizimkazi, muri Zanzibar.”
Ameir yari umuhinzi w’umwuga, ndetse yabaye Umugabo wa Perezida, wa Mbere wa Tanzania mu mateka y’iki gihugu, ubwo umugore we Suluhu yajyaga ku butegetsi mu 2021, asimbuye Perezida John Pombe Magufuli, witabye Imana.
Mu bandi Bakuru b’Ibihugu n’abayobozi bakuru mmu nzego zitandukanye bihanganishije Perezida Suluhu harimo Perezida William Ruto wa Kenya, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf n’Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo,(Africa CDC), Dr Jean Kaseya n’abandi.
Umubano w’u Rwanda na Tanzania wifashe neza
U Rwanda na Tanzania bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuti, no kuba bituranye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Ibihugu byombi bisangiye amateka n’inyungu mu guteza imbere akarere, ndetse bikorana cyane mu guteza imbere Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda mu bucuruzi no gutwara ibicuruzwa, aho muri Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hafi 80% by’imizigo y’u Rwanda ijya cyangwa iva ku masoko mpuzamahanga itwarwa inyuze ku Cyambu cya Dar es Salaam.
Ibihugu byombi kandi biri gukorana mu guteza imbere ibikorwa remezo, gukuraho imbogamizi mu bucuruzi no kwagura isoko ry’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu rwego rw’ubwikorezi, u Rwanda na Tanzania bifite inyungu mu mushinga wa gari ya moshi ya Isaka-Kigali, witezweho gufasha koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa no kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifatanya mu mushinga w’amashanyarazi w’urugomero rwa Rusumo uhuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.
Mu 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu buhinzi no gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) i Kigali, bigamije korohereza abacuruzi bo mu Rwanda kubona serivisi z’ibyambu no kurushaho guteza imbere ubucuruzi.
Uyu mubano kandi ugaragarira mu mibanire y’abayobozi b’ibihugu byombi, aho muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rwa kazi muri Tanzania, aho we na Perezida Samia Suluhu Hassan baganiriye ku kongera ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubwikorezi, ibikorwa remezo, ingufu, umutekano ndetse no ku bufatanye mu bibazo by’akarere.
