Umujyi wa Kigali wafunze inyubako 10 hagamijwe kwirinda inkongi z’umuriro
Umujyi wa Kigali watangaje ko inyubako 10 zitujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro zizafungwa guhera ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba. Mu itangazo yashyizwe hanze ku wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bukomeje gukorwa ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda inkongi. Inyubako zafunzwe ni Catchup Building Gisimenti, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom Gikondo, KAL Plaza Gikondo, N&B Plaza Kigarama, Eden Tower Nyarugenge, Matheus House Nyarugenge, Ntaganzwa House Nyarugenge na Ndaru Arcade Nyarugenge. Umujyi wa Kigali wasobanuye ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, barimo ba nyir’ibikorwa by’ubucuruzi, abakozi n’abakiliya. Itangazo riragira riti: “Ba nyir’izi nyubako n’abazicunga, n’abandi bose ubugenzuzi bwagaragarije ibyo…
4 Ugushyingo 2026 Saa 22:02








