Abahinzi bato basaga ibihumbi 35 bagiye guhabwa inkunga y’asaga miliyari 30 Frw
Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) na Banki ya Kigali, bashyize umukono ku masezerano y’imari ya miliyoni 21 z’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha kwagura uburyo koperative z’abahinzi n’abahinzi bato bo mu Rwanda babona serivisi z’imari aho abagera ku bihumbi 35 000 bazishyigikirwa.
Aya masezerano agamije gushyigikira gahunda yo gutera inkunga koperative z’abahinzi mu Rwanda, izwi nka Farmers’ Organizations Financing Programme – Rwanda (FOFP-R), ikaba igamije kongera umusaruro, guhangana n’ibibazo bishobora kubangamira ubuhinzi no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu buryo budaheza.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru IFAD yashyize ahagaragara kuri uyu wa 4 Nzeri 2026, yatangaje ko ku bufatanye na Banki ya Kigali, bashyizweho ubu buryo bushya bwo gutera inkunga ubuhinzi mu Rwanda, cyane cyane hagamijwe korohereza koperative z’abahinzi n’abahinzi bato kubona igishoro.
Muri rusange, gahunda ya FOFP-R izakusanya miliyoni 21 z’amadolari y’Amerika, angana na hafi miliyari 30,9 Frw. Muri ayo mafaranga, IFAD izatanga miliyoni 12 z’amadolari, ahwanye na hafi miliyari 17,7 Frw, mu gihe Banki ya Kigali izongeraho miliyoni icyenda z’amadolari, angana na hafi miliyari 13,2 Frw.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha koperative z’abahinzi 215, muri zo izigera kuri 172 ikazahabwa inkunga y’amafaranga, bikazagera ku bahinzi bato barenga 35 000, cyane cyane abagore n’urubyiruko.
Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko iri shoramari rizatanga umusanzu mu gushimangira ubushobozi bw’imiryango y’abahinzi no kuyifasha kubona igishoro ikeneye kugira ngo yongere umusaruro.
Yagize ati: “Icy’ingenzi kuri gahunda yo gutera inkunga imiryango y’abahinzi mu Rwanda ni uko igaragaza impinduka mu buryo bushya bwo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi. Udushya ntitugarukira ku ikoranabuhanga gusa, ahubwo tunareba ibijyne n’imari, inzego, ubufatanye n’ishoramari.”
Dr. Mukeshimana yavuze ko FOFP-R izafasha kugabanya ibyago ku batanga inguzanyo, gushaka andi mafaranga y’ishoramari no kwagura amahirwe ku bakorera mu cyaro, imiryango y’abahinzi ndetse n’abahinzi bato.
Muri miliyoni 12 z’amadolari ya IFAD, ahwanye na hafi miliyari 17.7 Frw, miliyoni icyenda z’amadolari, angana na hafi miliyari 13, 2 Frw, zizaba inguzanyo, miliyoni 1, 8 z’amadolari, ahwanye na hafi miliyari 2.6 Frw, zikaba inkunga yo gusaranganya mu guhangana n’ibyago, mu gihe miliyoni 1,2 z’amadolari, angana na hafi miliyari 1,8 Frw, zizaba inkunga igenewe ubufasha mu bya tekiniki.
Aya mafaranga azafasha kongera ubushobozi bw’imiryango y’abahinzi mu miyoborere, imicungire y’imari n’ikoranabuhanga, ndetse anafashe Banki ya Kigali kugira ngo ibashe gutegura uburyo n’ubumenyi bukenewe mu gukorera neza iyi miryango y’abahinzi.
Gahunda ya FOFP-R izibanda ku ruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi birimo ibigori, umuceri, imyumbati, ubworozi bw’inka zikamwa n’ubuhinzi bw’imboga n’indabo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubufatanye na IFAD buzafasha gutanga ibisubizo bishya kandi birimo bose mu rwego rw’imari, bigahuza igishoro n’ubufasha mu bya tekiniki bukenewe kugira ngo imiryango y’abahinzi ikomeze kunoza imiyoborere n’imicungire y’imari.
Muri rusange, Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibere (NISR) cyatangaje ko ubuhinzi bukorwa n’abarenga 70% by’abaturage b’u Rwanda kandi bukagira uruhare rungana na hafi 25% ku Musaruro Mbumbe w’Igihugu.
