Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Oman

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Bwami bwa Oman, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, rwari rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati n’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuye i Salalah n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Haitham bin Tariq Al Said, bagiranye ibiganiro byihariye byabereye mu Ngoro ye izwi nka Al Maamourah Palace. Abayobozi bombi baganiriye ku gushimangira umubano umaze kwaguka hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uko warushaho kungukira abaturage babyo binyuze mu nzego zirimo ubukungu n’ishoramari.

Perezida Kagame yasuye ahantu habiri Inzu Ndangamurage y’iki gihugu, izwi nka Museum of the Frankincense Land igizwe n’ibice bitandukanye birimo ibyerekana umurage w’amateka n’umuco wa Oman kuva mu myaka yo hambere.

Umukuru w’Igihugu kandi yasuye Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kandi unifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by’uburezi.

Uru ruzinduko rwatanze umusaruro mwiza kuko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’imikoranire mu nzego zitandukanye, zirimo gukuriraho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate,izihariye n’iz’akazi ku mpande zombi, kudasoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri, gutwara ibintu, guteza imbere ibyambu byo ku butaka n’uruhererekane rwa serivisi.

Hari kandi amasezerano yo kuzamura urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ubutwererane mu by’ubucuruzi no guteza imbere ishoramari.

Ni uruzinduko kandi rusize u Rwanda na Oman byemeranyijwe gufungura ambasade muri buri gihugu no gushyiraho Komisiyo ihuriweho izakurikirana iby’ubucuruzi n’ishyirwa mu bikorwa rya porogaramu z’ubutwererane no kurushaho kuzagura.

U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, aho ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi mu 1982.

Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by’umubano ugenda ukomera ni ishyirwaho ry’ingendo z’indege hagati ya Kigali na Muscat.

Muri Nyakanga 2026, SalamAir yatangiye ingendo z’indege zitaziguye hagati y’imijyi mikuru y’ibihugu byombi, zikaba zikorwa kabiri mu cyumweru.

Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Haitham bin Tariq Al Said, baganiriye ku gushimangira umubano umaze kwaguka hagati y’ibihugu byombi
U Rwanda na Oman byemeranyijwe gufungura ambasade muri buri gihugu
Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Bwami bwa Oman
x
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE