Ibikorwa bya Louise Mushikiwabo muri OIF birigaragaza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Madamu Louise Mushikiwabo ni umugore wa mbere w’Umunyafurika uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), agaragaza amateka y’ibyo yagezeho n’icyizere ndakuka, bimugaragaza nk’urajwe ishinga no guhangana n’ibibazo bikomeye bya Politiki y’Isi muri iki gihe.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga elleafriquefrancophone.com, Mushikiwabo Louise ni umugore ufite icyerekezo, uha agaciro buri cyose, wavukiye i Kigali, akaba umuhererezi mu bana icyenda. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, Louise Mushikiwabo yayoboye OIF kuva muri Mutarama 2019, Umuryango ugizwe n’ibihugu mirongo icyenda na za Guverinoma n’abavuga rikijyana barenga miliyoni 396. Yatorewe Erevan mu 2018, yongera gutorerwa i Djerba mu 2022, akaba Ari we mugore wa mbere w’Umunyafurika wafashe uyu mwanya.

Ibikorwa bifatika kandi byigaragaza

Ikigaragara kandi gifite ibikorwa n’ibimenyetso bifatika, nyuma y’imyaka 7 ayoboye OIF, guhera mu 2019, Umuryango wakusanyije miliyoni 336 z’Amayero, ku gipimo cy’ishyirwa mu bikorwa cya 97%. Kuva yagera kuri uwo mwanya, yashyizeho uburyo bwo gukorera mu mucyo, gusohora inyandiko mu buryo buhamye, igenzura rya buri mwaka rikorwa n’urwego rw’igenzura rwo hanze, runigenga.

Mu mpamvu zatumye ashaka ibisubizo bifatika harimo n’iby’abagore, cyane ku bagore ahura na bo hirya no hino ku Isi ahakoreshwa ururimi rw’Igifaransa, kuva muri Haiti kugeza muri Cambodge, u Rwanda cyangwa u Bufaransa. Ku bijyanye n’umugabane akomokamo, abivuga adashidikanya ati: “Abagore b’Abanyafurika batunze Umugabane.”

Mu 2020, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, yashinze Ikigega cyo gushyigikira abagore bagera ku 100 000 binyuze mu mishinga 354 mu bihugu 36, aho inyungu zikubye inshuro eshatu.

Ati: “Sinkeneye unyereka ko abagore bashoboye; bafite icyerekezo cy’ingenzi nk’uko bigaragara mu myitwarire: Umukobwa warezwe ni inzira iganisha ku hazaza, ni iterambere ry’umuryango wose.”

Ejo hazaza, urubyiruko rwagaragaje ko rushoboye

Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, Mushikiwabo yahuje urubyiruko rurenga 10 000 mu bihugu 134, ndetse ubwo icyorezo cyahagarikaga ibintu byose, OIF yatangije urubuga rw’ubufatanye ruhuriweho.

Yagize ati: “Mu byumweru bibiri, hashyizweho ingamba zigera kuri 60 ziturutse ku rubyiruko, zitegura gahunda zo gukemura ibibazo by’abaturage birimo gutwara abantu, gutanga ibiryo, kubona imiti. Byatwigishije byinshi.”

Mu ijambo rimwe kandi yagize ati: “Urubyiruko rurashoboye, rukeneye guherekezwa rugafashwa, bityo kongera umubare w’urubyiruko rugahabwa ubumenyi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, rwavuye ku bihumbi 20 rugera ku bihumbi 100. Ubwo buryo bwatumye habaho ba rwiyemezamirimo bateza imbere ihangwa ry’udushya.”

AI ni ingenzi ku hazaza

Kuri we, ahazaza hareberwa mu rwego rw’Ubwenge buhangano. Ati: “Ni ikirombe cy’izahabu niba dushora imari kandi igakoreswa neza, ikibazo cyaba ko ibihugu byacu byaba bitaragize uruhare ngo bitange umusanzu mu mategeko, ntihabemo ikintu cy’umuco wacu.

Intambara ntikiri iyo kurengera Igifaransa gusa, ahubwo ni iyo kwemeza umwanya w’indimi zose mu ikoranabuhanga ry’ejo hazaza. Iyi ntambara ikomoka ku bitekerezo bya buri muntu, kubera akamaro k’ururimi kavukire.”

Binyuze muri gahunda y’ishuri n’indimi kavukire muri Afurika, (ELAN: École et langues nationales en Afrique), abanyeshuri barenga miliyoni 12 biga gusoma mu rurimi rwabo kavukire, rurimo indimi 46 zo muri Afurika, mbere yo kwiga Igifaransa.

Ati: “Kumenya neza ururimi kavukire bituma kwiga izindi nyuma yaho byoroha. Ibi mbifiteho ubunararibonye.”

Abanyafurika begerane, bamenyane

Umushinga we ukomeye, hafi ya wose ni Afurika. “Mu 2050, abenshi mu bavuga Igifaransa bazaba batuye muri Afurika.” Ariko ubwiyongere bw’abaturage bugira ingaruka. Ati: “Twasinye amasezerano manini y’ubucuruzi hirya no hino ku Isi, nta ntambwe igaragara iterwa, bitewe no kutizerana no kutumvikana. Dufite umutungo kamere mwinshi, ariko duhitamo kujya i Dubai cyangwa muri Turukiya.”

Ababazwa no kubona Abanyafurika batamenyana neza, nubwo umugabane wuzuyemo imico, ubuhanga n’imishinga byakungukira mu guhanahana amakuru. Agaragaza ko gahunda y’uburezi izitira ubwisanzure ku bandi, n’amacakubiri afite umuzi mu mateka yacu, ateza ingaruka mbi.

Umugore uyoboye Umuryango

Uku kwita ku bandi, kudakunze kurangwa ku muyobozi mukuru guturuka he? Kuri Mushikiwabo, kuva mu bwana, yakunze Igifaransa. Yibuka ko mu ishuri akiri muto, nimugoroba, yicaraga hasi afite inkoranyamagambo amasaha atatu cyangwa ane [….] Igifaransa n’ibitabo byamufunguriye amarembo, Afurika atari azi, uretse u Rwanda ndetse n’Akarere.

Ati: “Isi yose ni abantu bameze nkatwe, ariko tutazi. “Hanyuma haza Icyongereza, indi si, gusa ntibyantera ubwoba kuko mvuga igifaransa, indimi nyinshi zimeze nk’amadirishya menshi afunguye ku zindi.”

Ibyo, ntibyigeze bimutandukanya n’u Rwanda. Nyuma y’imyaka irenga 20 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubiyeyo igihe cyose bishoboka, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari byarababaje umuryango we. Ni uku gukunda cyane igihugu cye n’umugabane we byatumye agaruka burundu mu 2006, ajya mu bikorwa bya politiki, ahera muri Minisiteri y’Itangazamakuru, hanyuma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse biracyakomeza n’ubu, ayoboye OIF.

Madamu Louise Mushikiwabo ni we mugore wa mbere w’Umunyafurika uyoboye OIF
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE