U Rwanda ruhera mu rugo – Jeannette Kagame
Ibanga ryo kubaka urugo n’umuryango bihamye ni ukubakira ku kwishingikiriza ku Mana, nk’uko byashimangiwe na Madamu Jeannette Kagame yifashishije isomo riboneka muri Zaburi 127:1 hagira hati: “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, umurinzi abera maso ubusa.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi Zaburi igaragaza uburyo urugo rutubakwa n’ubumenyi, ubuhanga, imbaraga cyangwa ibyo umuntu yagezeho, nubwo na byo atari bibi kubigira, ahubwo umunezero urubonekamo uharanirwa byose bigashingira ku Mana nk’umusingi wa byose.
Ahanura urubyiruko rwagiriwe icyizere kuri ubu rukaba ruhabwa inshingano ku bw’ubushobozi rufite, Madamu Jeannette Kagame yarusabye kugira imitekerereze, imyumvire, n’imyitwarire isobanutse, bagasigasira imibanire y’umuryango kuko ari yo ifasha mu guhangana n’impinduka zizanwa n’iterambere, ikoranabuhanga, ibibazo by’ubukungu n’ibindi.
Yakomeje agira ati: “Niba umuryango uhamye ari wo musingi Igihugu cyubakiraho, inshingano z’iki kiragano ni ugukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho. U Rwanda ruhera mu rugo.”
Madamu Jeannette Kagame yakomoje no ku myumvire igenda ihindagurika cyane cyane ku bijyanye no gushyingirwa, aho bamwe batacyumva gushyingirana ari ngombwa bigatuma bake cyane ari bo bagera ku gutera iyo ntambwe, abandi bagatinda gushaka cyangwa ntibanabikore.
Yavuze ko hari abaharanira kubaka ubuzima bibwira ko bazashinga ingo byose bimaze gutungana, ariko byaba bimaze kujya ku murongo rimwe na rimwe bigasanga ubushake bwo kwiyemeza gushaka bwarayoyotse.
Yakomeje agira ati: “Uruhare rumwe rw’izo mpinduka rugaragarira mu buryo imibanire yubatswe uyu munsi. Hari byinshi abangana natwe tutazi nanjye mbimenye muri iyi minsi kubera kuganira n’abatoya, bifite amazina menshi. Twageze ku kwakira umubano udashyitse w’abantu babana mbere y’uko biyemeza kubana.
Hari ibyo bita ngo looking (kureba), talking (kuganira), dating (guteretana no kwiganaho), exclusive (guhitanamo) na open marriage (kubana n’uwo mwashakanye wemerewe kugirana umubano n’abandi). Buri ntera yose igenda irushaho kuba akajagari uko umuntu ayitera, kandi buri yose irushaho kwaguka ariko abayirimo nta nshingano bafite zabirukansa.”
Akomeza avuga ko uko bigenda byaguka ari na ko abantu bagera ku byo bita ‘situationship’, cyangwa ubushuti ariko budatanga icyizere. Ibyo ngo bigaragaza ko hari abashaka umubano utagira inshingano zirimo kwihanganira ibikurikira ibirori, cyangwa isezerano ritagira kubahiriza indahiro iriherekeza.
Abashakanye batandukanywa n’utuntu duto tudakemurwa
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko imibanire y’abashakanye itangangizwa n’ibintu bihambaye, ahubwo akenshi bishingira ku tuntu duto dukomeza kwiyongera birimo kugenzurana bidashira, gusererezanya mu ruhame, uburakari, guceceka nk’igihano n’ibindi.
Ati: “Ibyo bihe bigaragara nk’ibitagira icyo bitwaye ako kanya bibaye, ariko ntibihora ari bito ahubwo bikomeza kubikwa igihe kirekire, bikagenda bihindura uko abashakanye biyumvanamo. Uburakari bw’akanya gato budakemuwe, bushobora kubyara ibibazo bibangamira ibiganiro mu myaka myinshi. Si amagambo gusa akomeretsa, ahubwo no guceceka bishobora gukomeretsa cyane. Uguceceka no kwanga kuganira byose bishobora gukoreshwa nabi nk’amagambo mabi.”
Gusa yanagiriye inama abubatse ingo n’abateganya kuzishinga, yo kwiga guceceka igihe umutima ugurumana, ahubwo bakajya bashaka umwanya bongeye gucururuka kugira ngo babashe gutanga ibitekerezo bavugana ineza. Yavuze ko urugo ari nka alitari, bityo icyo umuntu akoze cyangwa avuze cyose gishobora gufasha mu kurushaho kuyikomeza cyangwa kuyirimbura.
Yagaragaje ko ibyo bamwe biremera bituma badakemura ibibazo, na byo biri mu bimunga umuryango bucece. Ibyo birimo kuba abashakakanye babona batumvikanye ku bintu bakabirekera aho babyita kwemeranya kutumvikana (agree to disagree), cyangwa umwe agafata akaruhuko akitarura mugenzi we aho guhuza bagashakira hamwe umuti w’ingorane bafite.
Ati: “Nta na kimwe muri byo kibi ubwacyo, ariko iyo bibaye kenshi bituma abantu bahungana aho kwiyunga [ngo bashakire] hamwe umuti w’ikibazo.”
Yakomeje akangurira abashakanye kugira kwizera kuko ari byo bizana umubano uramba aho abashakanye babona uburuhukiro iyo ibibatandukanya bigaragara nk’ibitakemurwa na bo ubwabo.
Yongeyeho ko agaciro k’umuryango gakwiye guhuzwa n’ibyo abawugize baharanira kurinda, birimo no kudatezuka ku mubano n’isezerano bagize, bityo bagaharanira kugira amahitamo mazima ari na yo agaragaza indangagaciro z’umuryango uboneye.
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye amasengesho y’abayobozi bakiri bato kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Nzeri 2026, ko buri wese hari umusanzu yatanga mu kubaka umuryango muzima ari na wo ntangiriro y’Igihugu kizima, ukaba n’umurage usigirwa ibisekuru byo mu binyejana bizakurikira.



