Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu by’isanzure
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika udakwiye gusigara inyuma mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu by’isanzure ahubwo ko hakenewe kongera ubushobozi mu rwego rwa siyansi n’ikoranabuhanga no kugira uruhare mu gushyiraho umurongo mpuzamahanga ugenga uru rwego.
Yabitangarije mu Nama Mpuzamahanga ku bijyanye n’Isanzure (International Space Summit), iteraniye i Paris mu Bufaransa. Ikiganiro Perezida Kagame yahuriyemo na bagenzi be, cyibanze ku cyerekezo cya Afurika n’uruhare rwayo mu iterambere ry’indi sanzure.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Afurika nk’Umugabane udakwiye gusigara inyuma mu kubyaza umusaruro inyungu ziva mu isanzure cyane ko ufite umwihariko wo kugira urubyiruko rwiteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Yagize ati: “Afurika igomba kugira uruhare rwuzuye muri iri terambere. Afurika ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi muri uru rwego rushingiye ku ikoranabuhanga ry’iby’isanzure kuko dukoresha isanzure nk’abandi ariko nanone tugomba kugira ubumenyi, ubushakashatsi no mu ifatwa ry’ibyemezo bijyanye n’iryo sanzure duhuriyemo n’abandi.
Nk’umugabane ufite abaturage benshi kandi bakiri bato, bigaragara ko hari byinshi bishoboka kandi tugomba kubyazamo umusaruro mu buryo Afurika nk’Umugabane twakwiha agaciro dukwiye mu bijyanye no kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Perezida Kagame yanagaragaje ko u Rwanda rurimo kwifashisha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure kugera ku iterambere rirambye mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuhinzi.
Ati: “Mu Rwanda, biragaragarira muri Politiki y’igihugu yashyizweho hagamijwe guteza imbere ishoramari no guhanga udushya. Kugeza ubu dukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure ndetse n’iry’ubwenge buhangano mu guteza imbere ubuhinzi, mu guhangana n’ibibazo bitandukanye ndetse no mu zindi nzego z’ingenzi.”
Yavuze ko ubukungu bushingiye ku isanzure buri kuzamuka byihuse, bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga rishya n’umusanzu w’urwego rw’abikorera.
Afurika ifite intego yo kugaragara mu iterambere ry’urwego rw’isanzure ndetse no gutanga umusanzu muri siyansi, ubushakashatsi n’ifatwa ry’ibyemezo ku ruhando mpuzamahanga.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, atangiza iyi nama yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu ari kimwe mu bikenewe kugira ngo ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu bijyanye n’isanzure ku Isi, bishoboke.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu dukeneye ubu bufatanye bw’ibihugu byanyu kugira ngo urwego rw’isanzure rukomeze kuba urubuga rw’ubushakashatsi bwa siyansi, rukomeze guteza imbere udushya, kugira uruhare rw’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu bukungu ndetse rukomeze kuba urubuga rw’ubufatanye n’imiyoborere mpuzamahanga.”
Iyi ni inama iteguwe ku nshuro ya mbere yateguwe n’u Bufaransa ku bufatanye n’u Budage, aharimo kureberwa hamwe uko Umugabane wa Afurika wakoresha ikoranabuhanga n’ubushobozi bijyanye n’isanzure mu guteza imbere imibereho n’ubukungu, kongera ubushobozi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga ndetse no kugena uruhare rw’icyerekezo cy’ibikorwa mpuzamahanga ribyerekeyeho.
