Umunyeshuri ukoresha ibiyobyabwenge ntatanga icyizere ku hazaza h’Igihugu – Dr. Butera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera yasabye abanyeshuri bo mu Karere ka Nyagatare kwirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge kuko umunyeshuri ubyishoyemo yangirika ntanatange n’icyizere ku kubaka Igihugu cy’ejo hazaza.
Ibi Dr. Butera yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho yasuye abanyeshuri bigira mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare akabashishikariza guharanira kugira ubuzima bwiza buzira ibiyobyabwenge.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge ari icyorezo ku buzima bikaba akaga iyo biri gukoreshwa n’abantu bato by’umwihariko nk’abakiri ku ntebe y’ishuri.
Ati: “Hari hamwe na hamwe mu mashuri ahagiye hagaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Nk’uko izina ryabyo ribivuga ni ibiyobyabwenge, bivuze ko ubikoresheje ayoborwa n’ibindi bitarimo ubwenge. Mukwiye kubyirinda rero kuko byaba ari akaga muzinduka muza guhaha ubwenge nyamara hakagira uwabibangikanya n’ikiyobya ubwenge yaharaniraga kugira.”
Akomeza agira ati: “Mu myaka yanyu mutegerejweho kuzubaka igihugu kizima giteye imbere, mukubaka rwa Rwanda twifuza. Nta munyeshuri ukoresha ibiyobyabwenge rero wagirirwa icyo cyizere ko azubaka igihugu cy’ejo hazaza ari mu bidafite umumaro. Abanyeshuri musabwa kugira intego nzima aho kuzigeraho bibasaba kwita ku masomo yanyu muca ukubiri n’ibibangiriza ubuzima.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibimaze iminsi bigarukwaho birimo inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bitasize urubyiruko n’abanyeshuri, ari yo mpamvu babaganiriza, babagaragariza ingaruka zabyo bakanabasaba kubyirinda.
Ati: “Hari ibyo tumaze iminsi duhanganye nabyo birimo inzoga zitujuje ubuziranenge aho bitasize n’aba bana bakiri mu mashuri. Ugasanga umwana uri mu wa mbere cyangwa mu wa kabiri w’ayisumbuye yatangiye kubikoresha. Twaje kugira ngo tuganire tubabwire ububi bwabyo n’uburyo babyirinda.”
Bamwe mu banyeshuri baganirijwe bavuga ko koko atari ubwa mbere bumvise ibijyanye n’ibiyobyabwenge. Ngo ahari abatuye mu karitsiye bikoresherezwamo aho bibahaye umukoro wo kubigendera kure no kubigaragariza ubuyobozi.
Iradukunda Fils wiga mu mwaka wa 6 yagize ati: “Nashimye inama twagiriwe kuko ibyo batubwiraga turabizi ko biriho, ni amahirwe ku batarabikoresha ariko ni n’amahirwe k’uwaba yarabigerageje kuko izi mpanuro zamufasha kubihagarika ndetse akaba yafashwa gusubira mu buzima butagira ibiyobyabwenge kandi akamera neza.”
Mutuyimana Joyce na we yagize ati: “Aho dutuye usanga ariho izi nzoga n’ibindi biyobyabwenge bicururizwa. Natwe twasanze ari inshingano zacu, icya mbere kutabikoresha ariko icya kabiri tukaba twanagaragariza ubuyobozi abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo birwanywe.”
Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri agirira mu Karere ka Nyagatare ari gusura ibigo by’ubuzima, agirana kandi ibiganiro n’ibyiciro bitandukanye aho bigaruka ku kwita ku buzima no kuburinda.



