Abana bishyura ikiguzi cy’amahitamo y’ababyeyi babo – Jeannette Kagame

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 6, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi n’abitegura kubaka ingo gushyira imbere inshingano zo kurera no kubaka umuryango ukomeye, abibutsa ko amahitamo bakora agira ingaruka ku buzima bw’abana babo, abasaba gukora ibishoboka ngo abana batazababonamo ababyeyi gito.

Mu mpanuro yagejeje ku bitabiriye amasengesho y’urubyiruko ruri mu nzego  z’ubuyobozi azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’ ategurwa  n’Umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’ kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo bamwe binjira mu byo gushaka badafite ukwiyemeza nyako mu gushikama ku nshingano y’umubano w’abashyingiranywe.

Hari bamwe bashaka umunsi w’ubukwe, ikanzu cyangwa imyambaro igezweho, ibirori n’ibindi bigezweho kurusha umugisha uri mu gushyingiranwa nyir’izina ndetse no kwihangana gukurikira ibirori iyo ababaherekeje batashye. 

Ati: “Twabaye abahanga mu gukunda ishusho y’urushako ariko twihunza ibyo rusaba, ariko abana barererwa muri icyo cyuho cyangwa abashatse basobanukirwa amazi yararenze inkombe ni bo babyishyura.” 

Madamu Jeannette Kagame yasabye abashakanye n’abitegura kurushinga kureba kure y’ibirori n’imyambaro, bakibanda ku rufatiro rw’umuryango n’uburere bw’abana kandi ko kubaka urugo rukomeye bisaba imico n’imibanire myiza n’indangagaciro zishingiye ku kubaha Imana.

Yagize ati: “Ibisubizo ntibizizana bizaturuka ku myitwarire yacu, yanyu ku mahitamo dukora buri munsi no ku rufatiro twubakiraho. Duharanire kurinda umwana kuzabaho avuga ko umubyeyi we yabaye umubyeyi gito.”

Yagarutse  ku cyizere u Rwanda rugirira  urubyiruko, cyane cyane urushyirwa mu myanya y’inshingano z’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, agaragaza ko gishingira ku bushobozi burimo amashuri, ubumenyi, ubushobozi bwo gutekereza n’ubunararibonye, ariko ashimangira ikindi gice gikomeye gishobora kwirengagizwa kirimo imyitwarire, imico, n’ubushobozi bwo kubana n’abandi.

Yavuze ko kuba umuntu ari umuhanga bishobora kumufasha kuba indashyikirwa mu kazi, ariko ko ibyo byonyine bidahagije kugira ngo abe umuntu ushoboye kuyobora urugo no guha abana uburere bityo ko akeneye n’izindi ndangagaciro zishingiye ku kubaha Imana. 

Yongeyeho ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi, ariko iyo bigeze mu rugo, imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe no kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo, hakenewe n’izindi ndangagaciro zubakiye ku Mana.”

Yasabye abashakanye  gushyira imbere kubaka imiryango izaba isoko y’umutekano n’urukundo ku bana, aho kuba ahantu abana bazakura bafite ibikomere bazamarana ubuzima bwabo bagerageza gukira, ashimangira ko kubaka Igihugu  bitangirira mu muryango, kandi ko urubyiruko rufite izo nshingano.

Madamu Jeannette Kagame yanenze imyumvire ituma abantu bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura ubukwe nyamara bakirengagiza ubuzima bwa nyuma y’ibirori, agaragaza ko  kurushinga atari umunsi umwe w’ibirori, imyambaro myiza no kwiyereka abashyitsi, ahubwo ko ari urugendo rurerure rujyana n’inshingano.

Abitegura kurushinga n’abarushinze bagirwa inama mu gihe gatanya zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.  Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2025/2026  yagaragaje ko imanza zo gutandukana kw’abashakanye zageze ku 6 799. Ibyo birego bikaba  byikubye hafi 2,5 ugereranyije n’imanza zari mu nkiko mu mwaka wari wabanje.

Iyo raporo kandi igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026,  inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza  zo gutandukana kw’abashakanye 3 620.

Icyakora Jeannette Kagame yasobanuye ko iyo ibintu bitagenze neza abantu bagatandukana bidakwiye guhita bifatwa nk’abadafite agaciro cyangwa ngo bacirwe urubanza, ahubwo hakwiye kubaho umwanya wo kwiga, kuganira no gushaka uko ibibazo byakemuka. 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 6, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE