Perezida Kagame yagaragaje igisubizo ku rubyiruko rufite imishinga rutagira igishoro 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

“Umubare munini w’inzego z’imari ku mugabane zikoze mu buryo zitanga igishoro ku bantu bagifite”, nk’uko byashimangiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yashingaga agati ku nshingano za Leta zo kugabanya ingorane zituma urubyiruko rwa Afurika rufite ibyo rushoboye gukora rukomeza kudindizwa no kutagira igishoro cyangwa ingwate. 

Mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye Inama yiga ku ruhererekane rw’Ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika (AFS2026) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Nzeri 2026, Perezida Kagame yagaragaje uburyo leta za Afurika ziramutse zifashe inshingano zo kugabanya ibyago bizitira abafite ibitekerezo bizima ku bishyira mu bikorwa, batanga umusaruro ugera no ku gihugu na Afurika muri rusange. 

Aha yasubizaga ikibazo yabajijwe na Moussa Mishamo, Injiniyeri mu buhinzi washinze akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Radar 360 gitanga ibisubizo by’ikoranabuhanga mu buhinzi, washakaga kumenya icyo Perezida Kagame abona nk’igisubizo ku kibazo by’urubyiruko rudindirana ibitekerezo byiza byahindura icyerekezo cya Afurika n’Isi muri rusange. 

Yagize ati: “Leta zikwiye gushaka uburyo bwo kubyinjiramo zikajya hagati, kugira ngo bagire icyo bihererezaho ku ngorane zihari, maze bikorohera abataragira igishoro cyangwa abatabasha kukigeraho byoroshye.  Kandi ibi birashoboka, nabaha urugero hano twashyizeho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) aho Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batanga amafaranga hagamijwe guharanira ko igishoro kiboneka kuri cya cyiciro cy’abatagifite, ari na bo benshi, by’umwihariko urubyiruko rushaka kugira icyo rukora ariko rutabasha kubona igishoro.”

Yakomeje agaragaza uburyo RDB ijya hagati ya Leta n’urubyiruko rwikorera, bagafashwa gushyira mu ngiro ibyo bashoboye gukora ariko Leta yihererejeho ingorane nyinshi zakabaye zijya kuri wa rwiyemezamirimo ugerageza guhindura inzozi impamo.

Yakomeje agira ati: “Nubwo Leta yishyiraho bimwe mu byago, ikuraho ingorane ku rubyiruko rufata inguzanyo muri banki, ariko birangira bitanze umusaruro ufatika kubera ko abashyigikirwa akenshi bakorera amafaranga menshi bakazamuka mu nzego aho bakora ibibungura binatanga inyungu ku Gihugu no ku bukungu muri rusange.”

Yavuze ko Leta ziramutse zibishyizeho umutima zikabitegura neza, kubikora byakoroha ndetse n’ubushobozi bwo kubikora bukiyongera. Yaboneyeho gusaba Leta by’umwihariko iza Afurika guhora zizirikana gutanga ubufasha bukwiye ku bashaka kugira icyo bakora, kandi babifitiye ubushobozi ariko hari ibyo babura nk’ubushobozi, zigakuraho inzitizi. 

Amahirwe ari mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa ntagira ingano

Perezida Kagame, asubiza ikibazo cya Imungana Marikana washinze Ikigo Cranitech Limited gitanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bihuza abahinzi n’amasoko muri Zambia, yagaragarije urubyiruko ko uruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa rufite amahirwe atagira ingano kuva mu murima ukagera ku masoko y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. 

Yanagaragarije urubyiruko ko muri aya mahirwe buri wese ashobora kurebamo ahura n’ibyo bakunda bakayabyaza umusaruro, haba mu buhinzi ubwabwo, ubucuruzi bw’umusaruro, ibikoresho by’ubuhinzi n’ikoranabuhanga, ibishyirwa mu buhinzi nk’umusaruro, uburyo bwo kubika no guhunika umusaruro ngo utangirika, ndetse n’ibindi byinshi.

Yavuze ko abaye ari urubyiruko yabanza kureba ibijyanye n’ibyo akunda gukora kandi bifite amahirwe ajyanye n’ibisubizo isoko rikeneye akaba ari ho ashyira imbaraga.

Ati: “Aho ni ho ugomba gushyira imbaraga, ariko hari n’ikindi gice aho ubanza kurwana no guhagarara ku maguru yombi, aho utangirira, ariko wahisemo muri ibyo bintu wowe nka rwiyemezamirimo aho ushobora gushyira imbaraga cyane. By’umwihariko, mu by’ukuri aho waba uri hose haba mu murima, mu gihugu cyawe, uruhererekane rw’ibiribwa ruragutse cyane ndetse n’ibikenewe ntibigira ingano ku buryo birenga umuryango wawe, agace utuyemo n’igihugu, bikajya ku yandi masoko mpuzamhanga.”

Yasabye urubyiruko gukora ibyo bakora byose bazirikana ko ubuhinzi ari urubuga rugari cyane rukeneye guhuza ibitekerezo by’umuntu n’amahirwe ahari yo kurufasha kubyaza umusaruro ibitekerezo binyuranye rufite bitanga ibisubizo ku byuho bikigaragara mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa. 

Perezida Kagame yavuze kandi ko kubona ibiribwa birenga kuba uburenganzira bwa muntu bikaba ubuzima ubwabwo kuko nta gishobora gukorwa mu gihe abantu batabona ibyo barya. 

Inama iruta izindi: Mu gukemura ibibazo wirebereho 

Ubwo yasubizaga ikibazo cya Lydia Murekatete, uri mu bashinze Ikigo All Greens gihinga mu buryo buhangana n’imihindagurikire y’bihe kigaruka ku nama yaha urubyiruko ruhatanira kuba ba rwiyemezamirimo,  Perezida Kagame yarusabye gukemura ibibazo ruhereye ku byo rufite bishobora kuba imbogamizi yo gutanga ibisubizo ku bandi.

Yagaragaje ko buri wese uriho yifitemo ubushobozi bwo gutanga ibisubizo, ariko ngo hari ababyicarana gusa ntibabishyire mu bikorwa kandi ari ho ikizamini kiba kiri.

Ati: “Mbere yo gutekereza kujya gukemura ibibazo biri hanze, banza witekerezeho mbere na mbere. Witekerezeho atari mu buryo bwo kwikunda/kwikubira, ahubwo mu buryo bwo gufata amasomo, ukibaza uti: ni ibihe bibazo nshobora kuba mfite bishobora kumbera inzitizi ku iterambere? Icyo ni ikiganiro ugirana nawe ubwawe. Iyo ubikoze neza ukajya hanze birakorohera kumenya ibibazo bihari, ukabasha kubishyira mu byiciro, ukagira ibyo ushyira imbere, ugahitamo ibyo ukemura mbere bifite aho bihurira n’ibyo wifuza kugeraho cyangwa bya bintu bikugiraho ingaruka.”

Inama nk’iyi ibaye ku nshuro ya 20, zifite intego yo gufasha Afurika kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), zihuza inzego zifata ibyemezo, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari hagamije kwihutisha ibikorwa byubaka uruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa rudaheza, rutekanye, rwihagazeho kandi rurambye. 

Perezida Kagame ari kumwe n’abanyacyubahiro bitabiriye AFS 2026
Urubyiruko rwagaragaje inyota rufite yo kubyaza umusaruro amahirwe rufite mu buhinzi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE