Intara y’Amajyaruguru igiye guhabwa miliyari 2 Frw zavuye mu bukerarugendo

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko binyuze mu gusaranganya umusaruro winjijwe n’ubukerarugendo iyo Ntara igiye guhabwa miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda zizashorwa mu mishinga ifitiye abaturage akamaro, zikaba zije zisanga izindi miliyari 8,6 zashowe mu mishinga 740 igamije gufasha abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 04 Nzeri 2026, mu muhango wo Kwita abana b’Ingagi 22, ubaye ku nshuro ya 21.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko uko ubukerarugendo bw’Igihugu by’umwihariko bushingiye ku ngagi zo mu misozi burushaho gutezwa imbere ari na ko abaturage bakikije Pariki babwungukiramo binyuze mu gusaranganya umusaruro w’ibyo Pariki yinjiza hakorwa imishinga itandukanye.

Yashimangiye ko bitarenze muri uyu mwaka abaturage bagiye kongera kungukira muri miliyari 2 Frw zizashorwa mu mishinga ibafitiye akamaro, zikaba zije zisanga izindi zirenze 8 Frw.

Yagize ati: “Turashima kandi ko mu cyumweru gishize twahawe andi makuru meza ko abo baturage bagiye guhabwa andi mafaranga akabakaba miliyari 2 Frw na yo akomoka ku nyungu twinjirijwe na Pariki y’Ibirunga.”

Imishinga yatewe inkunga igera kuri 740 yungukiye abaturage bo mu mirenge 12 iri mu turere nka Nyabihu, Musanze, Rubavu na Burera.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye uruhare Leta y’u Rwanda igira mu guteza imbere ubukerarurendo by’umwihariko binyuze mu kubungabunga ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga, ndetse agaragaza ko kuba umuhango wo Kwita Izina ubera muri iyo Ntara ari ishema no kwibutsa abaturage kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kandi bazakomeza kubibakangurira

Yongeyeho ati: “Ni umwanya wo kubungabunga umutungo kamere dufite no guteza imbere Igihugu muri rusange no kwibutsa abaturage kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (Rwanda Development Board, RDB), Jean-Guy Afrika yashimangiye ko iyo Pariki zibungabunzwe bigera no ku baturage kuko amafaranga bahabwa abafasha mu mibereho abasaba gukomeza kuzibungabunga.

Yagize ati: “Iyo turinze ingagi turinda umurage wacu, iyo tubungabunze Pariki turinda ibidukikije ariko kandi uko turinda ibidukukije abaturage baturiye Pariki na bo bakomeza gutezwa imbere.”

Ingagi 22 ziswe amazina zije zisanga izindi 438, ziswe kuva mu 2005. Kugeza ubu hakaba habarurwa ingagi zirenga 1 060 zo mu misozi, ndetse amafaranga yavuye mu bukerarugendo arenga miliyari 23 Frw yasubijwe mu baturage, akaba amaze gushyigikira imishinga yabo irenga 1000.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE