Abasenateri bashimye ko kugeza amashanyarazi ku baturage biri hejuru ya 80%
Sena y’u Rwanda yashimye Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ku buryo ikomeje kwesa imihigo yo kwegereza amashanyarazi abaturage n’ingamba zo gukemura ibibazo bigihari ndetse bishimira ko nibura buri Karere gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 80% kandi ko n’imirimo yo kuyakwirakwiza igikomeje.
Byagarutsweho mu biganiro Abasenateri bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Maximilien Byilingiro, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG bwitabye Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, mu rwego rwo kugaragarizwa ibyavuye mu igenzura ry’ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi kuri bose.
Abasenateri bashimiye REG ko nyuma yo gusura Uturere dutandukanye, inganda n’ingomero bitunganya amashanyarazi, ibigo bikoresha amashanyarazi nkk’amavuriro, amashuri, inganda n’ibindi, bashima ko hari byinshi byakozwe kandi ko abakozi ba REG babahaye amakuru ahagije.
Abasenateri bashimiye REG ko nyuma yo gusura Uturere dutandukanye, inganda n’ingomero bitunganya amashanyarazi, ibigo bikoresha amashanyarazi nkk’amavuriro, amashuri, inganda n’ibindi, bashima ko hari byinshi byakozwe kandi ko abakozi ba REG babahaye amakuru ahagije.
Mu bibazo Abasenateri bagaragaje harimo ibura ry’amashanyarazi hamwe na hamwe, amapoto ashingwa ntashyirweho insinga, kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe, n’ibindi.
Muri ibyo biganiro barebeye hamwe ibibazo bigihari n’ingamba zihari zigamije kubikemura kugira ngo amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika azagere kuri bose bitarenze mu mwaka wa 2029.
Ubuyobozi bwa REG bwerekanye ingamba nyinshi zihari n’iziteganywa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu buryo burambye.
Umuyobozi mukuru wa REG, Byilingiro Maximilien, yashimiye cyane ubufatanye hagati ya REG na Sena y’u Rwanda harimo gukora ubuvugizi ndetse no kwerekana ibibazo bigaragazwa n’abaturage no kujya inama z’uko byakemuka.
Muri zo harimo kubaka imiyoboro mishya y’amashanyarazi ingana na (381.8km), kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzatanga MW 43.5 rukaba kuri ubu rugeze kuri 75%, kubaka amakusanyirizo mashya y’amashanyarazi (substations) cumi na rimwe (11), imishinga iteganywa yo kubyaza izuba ingufu z’amashanyarazi (Solar Energy Projects) izatanga ingufu z’amashanyarazi zirenga (200MW), kwihutisha kugeza amashanyarazi mu Tugari 25 dusigaye tudafite amashanyarazi uyu mwaka n’izindi.
Hari ingamba z’ikoranabuhanga zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gukemura ibibazo byagaragajwe, nko kunoza serivisi zo gusaba umuriro hifashishijwe ikoranabuhanga, kwihutisha itangwa rya serivisi ku bafatabuguzi n’izindi.
By’umwihariko, abagize Komisiyo basabye ko REG yongera imbaraga mu guhuza ibikorwa (coordination) mu bijyanye n’ingano y’abaturage bafite amashanyarazi adafatiye ku mirasire y’izuba (off-grid) kuko hari ubwo REG ibabara mu bafite umuriro kandi akenshi iyo mirasire iba itagikora yarashaje.
Abasenateri bemeza ko akenshi ba rwiyemezamirimo bayihageza ntibazagaruke kureba ko ikora cyangwa idakora ngo isanwe.


