Urubyiruko rukurikiranwa n’ubushinjacyaha bukuru rwagabanyutse 11%

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’urubyiruko rwakurikiranwe n’ubushinjacyaha bukuru ungana n’abantu 32 231 bahwanye na 40% bakaba baragabanyutseho 11% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025/26 aho abakurikiranywe icyo gihe banganaga na 51%.

Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2026, ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza mu Rwanda wa 2026/27, mu muhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yagezaga ku bitabiriye raporo y’ibikorwa by’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka w’Ubucamanza wa 2025-2-026, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angélique, yagaragaje ko umubare w’urubyiruko rukurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru wagabanyutse mu mwaka ushize w’ubucamanza.

Yagize ati: “Turebye ikigero cy’abakurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru byagaragaye ko abagera kuri 40% bangana n’abantu 32 231, bari hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko ugereranyije n’umwaka wabanje aho bari 51% biragaragara ko habayeho igabanyuka.”

Akomeza avuga ko bakomeje gukaza ingamba zizarushaho kugabanya uwo mubare cyane ko hari n’izatangiye gutanga umusaruro kuko bazi neza ko icyo cyiciro cy’abaturage ari zo mbaraga z’Igihugu.

Ati: “Ingamba zigomba kunozwa kugira ngo uru rubyiruko rufashwe kuva mu byaha, aha tukaba twavuga n’igikorwa kijyanye no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge kigaragaza igabanyuka ry’ikorwa ry’ibyaha ryakorwaga n’abazinywa.”

Akomeza agaragaraza ko hakozwe isesengura ry’ingano y’ibyaha byakozwe mu mwaka ushize imibare ikagaragaza ko ibyaha bibiri ari byo byiganje harimo ubujura hamwe no gukubita no gukomeretsa byombi byihariye 49% by’amadosiye yose yakiriwe mu bushinjacyaha mu 2025.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko ikindi cyaha bwakurikiranye kandi cyiganje ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse kikaba kiri mu byaha bitera ibindi aho ikigero cyo gutsindiraho izo manza kiri kuri 98%. 

Muri rusange Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye amadosiye 71 276 bunafatira umwanzuro angana na 68 232 bingana na 95,7% muri ayo madosiye 4 793 yaregewe inkiko na ho angana na 27 439 ashyingurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo guca ihazabu, kuburanisha urega n’uregwa n’izindi zemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko bukomeje urugendo rwo gushyikira uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko kuko bufasha gutanga ubutabera bunoze bwihuse kandi bushyira umuturage ku isonga. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE