Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense n’ubworozi bwa Razat Royal
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Oman yasuye ahantu habiri Inzu Ndangamurage y’iki gihugu, izwi nka Museum of the Frankincense Land ndetse n’ingamba Oman iri gushyira mu bikorwa mu kuvugurura ubuhinzi no kubuhuza n’ubukerarugendo.
Umukuru w’Igihugu yatangiye asura Inzu Ndangamurage muri Oman, izwi nka Museum of the Frankincense Land, atemberezwa ibice bitandukanye biyigize, birimo ibyerekana umurage w’amateka n’umuco wa Oman kuva mu myaka yo hambere.
Iyo nzu ndangamurage yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, yafunguwe ku mugaragaro mu 2007. Ifite ibice bibiri by’ingenzi. Heritage Hall igaragaza amateka y’ibisigaratongo, umurage w’akarere n’uruhare ubucuruzi bw’imibavu ya ‘frankincense’ bwagize ku mibereho n’ubukungu bw’akarere ka Dhofar.
Maritime Hall yo igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi bwo mu nyanja
Perezida Kagame kandi yasuye Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kinifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by’uburezi.
Yasobanuriwe amateka y’aho hantu, intego zabwo, ibikorwa remezo ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi
Oman ikoresha uburyo buzwi nka agritourism, ihindura ibikorwa by’ubuhinzi kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, bikanafasha urwego rw’ubuhinzi kugira uruhare rwagutse mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu.



