Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku isanzure mu Bufaransa 

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 9, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Paris mu Bufaransa, aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu gutangiza Inama Mpuzamahanga yiga ku Isanzure yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 ikazasoza ejo ku ya 10 Nzeri 2026, ikaba ifite ingingo z’ingenzi igarukaho zirimo izijyanye n’umutekano n’ibikorwa bya gisirikare bikorerwa mu isanzure, ubukungu bushingiye ku isanzure, kwihutisha ibiganiro n’ubutwererane mu guharanira imikoreshereze irambye yaryo mu buryo bufitiye akamaro inyokomuntu. 

By’umwihariko baribanda ku bukungu bushingiye ku isanzure, ubuvumbuzi bwa siyansi muri yo ndetse n’uburyo burambye bwo kuribyaza umusaruro.

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko iyi mama irangwa n’ibiganiro bitandukanye birimo ikigaruka ku ntumbero ya Afurika n’umusanzu itanga mu guharanira ahazaza h’isanzure.

Ibyo biganiro byihariye kuri Afurika byitezweho kygaragaza uburyo Afurika ishobora kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu isanzure ndetse n’ubushobozi rigira mu kwihurisha iterambere, kongera ubushobozi bwa siyansi ndetse n’ubw’ikoranabuhanga, hamwe no kugira uruhare mu guhindura imiyoborere y’isanzure Isi yose isangiye. 

Hagati aho, Perezida Kagame yahuye  n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Khaled El-Enany mu gihe biteguraga guhurira muri iyo nama, baganirea ku bufatanye bw’uRwanda n’iryo shami rya Loni mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, umurage ushingiye ku muco, ndetse n’uburyo bwo gusigasira inzibutso. 

Mbere y’uko inama itangira, Perezida Kagame yahuye na Khaled El-Enany Umuyobozi wa UNESCO
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 9, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE