Barashima Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yabahaye imashini zidoda
Abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibumbiye muri Koperative Ineza, baravuga imyato Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yabahaye imashini zidoda imyenda mu gushyigikira ubumenyi bafite bwo kudoda n’iterambere ry’imibereho yabo.
Aba bagore bagera kuri 22 bahawe imashini enye zigezweho zibafasha kurushaho kunoza ibyo bakora, zirimo imashini itunganya umwenda, iteraho imitako, ikata, n’itera indumane.
Aba babyeyi bagaragarije akanyamuneza Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss wabasuye ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026 aho bakorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Umwe muri bo witwa Mukarugwiza Francine umaze imyaka 14 muri Koperative Ineza, yavuze ko iyo nkunga bahawe igiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere.
Ati: “Turashimira cyane Ambasade ya Isiraheli ku bw’izi mashini baduhaye. Mbere twadodaga ibikapu gusa kuko imashini zitunganya imyenda tutazigiraga, twayidodaga bikadusaba kuyijyana ahandi ngo tuyisoze neza. Ariko ubu tuzajya tuyidoda kuko abantu bambara buri munsi.”
Mukarugwiza anashima iterambere amaze kugezwaho n’iyo Koperative ikomeje kugaragaza icyizere cyo kurushaho gutera imbere.
Ababyeyi n’urubyiruko babarizwa muri iyo koperative bagiyemo nyuma yo gufashwa mu buryo bw’isanamitima n’Umuryango We Act bakanigishwa imyuga no kuyibyaza umusaruro biciye mu Muryango Mother’s Hand.
Umumararungu Zuena ushinzwe ibikorwa muri Mother’s Hand avuga ko badafasha abo babyeyi gusa ahubwo babigisha uko bakwikorera buri kintu bakeneye ngo batere imbere.
Ati: “Ntitubafasha gusa ahubwo tubereka uko bakwikorera buri kimwe kuko ntitwifuza ko Koperative Ineza ibaho yishingikirije ku bandi, bakwiye kwigira kuko babishobora. Turatekereza kongeramo amaraso y’abakiri bato ku buryo bajya bashobora kwisanga mu Isi y’ikoranabuhanga bakabyikorera ubwabo nta wundi ubibakoreye.”
Umuryango Mother’s Hand watangiye mu mwaka wa 2007 ufasha abagore n’abakobwa bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma haza kwiyongeramo n’abagabo aho kuri ubu 80% ari abagore n’abakobwa abandi basigaye bakaba ari abagabo.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yashimiye ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagize Koperative Ineza, ko bataheranywe n’amateka ahubwo bayarenze bagakomeza ubuzima biteza imbere.
Yagize ati: “Murasa neza, muri beza. Nakunze ukuntu mufite morale kandi mushyize hamwe, nakunze urugwiro mufite. Nk’uko byavuzwe Isiraheli n’u Rwanda dufite amateka yenda gusa. Icy’ingenzi si amateka twanyuzemo n’uburyo yadukomerekeje, ikingenzi ni ukuntu twakomeye tukaba abagore b’icyitegererezo kandi bafite intego.”
Yashimye kandi ubutwari bagize bwo kwishyura hamwe abizeza ko Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda izakomeza kubaba hafi kandi ko nta kabuza bazagera kure ni bakomeza inzira batangiye.
Ambasade ya Isiraheli imaze imyaka umunani ifunguwe ku mugaragaro i Kigali ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza umubano n’u Rwanda ufite amateka maremare kuko watangiye mu mwaka wa 1962 ukaza guhagarara mu 1973, nyuma ugasubukurwa nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibihugu bikomeje ubufatanye n’ubutwererane mu bya dipolomasi, mu iterambere n’inyungu z’ibihugu byombi ziri mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, umutekano n’ubwirinzi, ubukerarugendo, siporo, ubuzima n’ibindi.