RWIMA yiyemeje kuzamura umubare w’abagore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Kuva muri Nzeri 2019 hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda “RWIMA” mu rwego rwo gushishikariza no kwinjiza abagore muri uyu mwuga.
Iri huriro ryatangijwe ku mugaragaro taliki 24 Werurwe 2022, umuhango wabereye i Kigali, aho ryihaye intego yo kuzamura umubare w’abagore bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ukava kuri 11,4% ukagera kuri 25%.
Umuyobozi wa RWIMA, Nyiranzirorera Immaculée atangaza ko bari basanzwe ari abanyamuryango b’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda “RMA” ariko Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe “AU” washyizeho iri huriro muri Afurika banifuza ko buri gihugu cyagira iryo huriro.
Ati : “Nubwo babidusabye ariko natwe twabonaga ko bikenewe kuko bigiye kudufasha nkatwe tumaze igihe mu mwuga gukangurira abandi kuwuzamo.”
Akomeza agira ati : “Uyu ni umwuga wihutisha ubukungu iyo ugize ubushake bwo kuwukora kunguka biriyongera. Mu bindi bice, nk’umuhinzi mu Rwanda, umugore akorera amafaranga hagati ya 1000 na 1500 ariko mu bucukuzi wa mugore ukora imirimo iciriritse ntashobora gutaha adafite nibura ibihumbi 3.”
Nyiranzirorera atangaza ko ubu Inzego nkuru z’Igihugu zishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zatangije gahunda yo gufasha abagore gukora uyu mwuga bisanzuye aho muri Burera hubatswe irerero aho abagore bashobora gusiga abana igihe bagiye mu kazi kandi bikazakomeza n’ahandi hose hari ikirombe.
Ibi rero akaba asanga bizabafasha muri gahunda bafite yo gushishikariza abagore kwinjira muri uyu mwuga ari benshi.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire “GMO”, Rwabuhihi Rose atangaza ko bishimishije kuko byasaga nk’aho abagore bahejwe muri uyu mwuga kandi mu ihame ry’uburinganire abagabo n’abagore bagomba kugira amahirwe angana.
Akomeza avuga ko ubu bigiye gutuma abinjira muri uyu mwuga biyongera bakabasha kwibeshaho, bagatunga imiryango yabo bikajyana no guteza imbere igihugu.
Rwabuhihi avuga ko imbogamizi zituma abagore baba bake muri uyu mwuga ahanini ari imyumvire abantu bakibwira ko batabishobora.
Yagarutse ku mibare y’abari muri uyu mwuga, yemeza ko iri huriro rizatuma abawinjiramo biyongera.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda “RMA”, Kalima Jean Malic atangaza ko iyo habaye igikorwa nk’iki ari ibyo kwishimira kuko ibikorwa biba byagutse. Akomeza avuga ko bafite gahunda yo gushishikariza abagore kwinjira muri uyu mwuga ku buryo bazava kuri 11,4% bakagera kuri 25 % mu myaka itatu iri imbere.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda “RMB”, Amb. Yamina Karitanyi avuga ko bashyigikiye iri huriro ry’abagore bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ku rwego rwa Leta bashyizeho gahunda yo gufasha abagore bari mu mwuga kugira ngo bitere ishyaka abandi na bo bitabire.
Yabwiye aba bagore batangije ihuriro ku mugaragaro ko bari mu nzira nziza abasaba gukomerezaho kandi ko bashoboye, abasaba gutinyura n’abandi bityo bitabire ari benshi.
Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda “RWIMA” ryatangiranye n’abagore 21 ariko bafite intego yo kugera no ku bandi aho bari hose mu gihugu.