Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula n’itsinda ayoboye, bazanye ubutumwa bwa Perezida w’icyo Gihugu cy’abaturanyi Samia Suluhu Hassan.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byavuze ko Minisitiri Mulamuka yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Muri Kanama 2021, ni bwo Perezida Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kwagura ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko nubwo umubano w’ibihugu byombi ari nta makemwa, hari inzego zimwe na zimwe zikwiye kongerwamo ingufu.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi mu Isi ya none imibanire y’ibihugu ishingiye ahanini ku bucuruzi bityo natwe biradusaba kugendera muri uwo mujyo tunakorana no mu rwego rwa politiki haba ku rwego rw’akarere kacu ka Afurika y’Iburasibuba ndetse n’ahandi.”

Yakomeje agira ati: ”Ariko igikuru twumvikanyeho ni uguteza imbere ubufatanye kurushaho kuko Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, turi mu ishoramari kandi dufitanye n’umubano mwiza ariko nanone haracyari amahirwe menshi twabyaza umusaruro kugirango ubucuruzi n’ishoramari bitere imbere ku mpande zombi.” 

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, atari uwa none kuko ufite imizi mu mateka.

Ati: “U Rwanda na Tanzania dusangiye ibirenze umupaka uduhuza. Imibanire yacu y’amateka n’icyerekezo kimwe kiganisha ku burumbuke bw’abaturage bacu ni yo yakomeje kuba ishingiro ry’ubutwererane bwacu.”

U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu ba Tanzania haba mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi mu rwego rwo kwihutisha ibihugu byacu n’akarere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Imbogamizi akarere kacu gahura nazo zacyemuka gusa binyuze mu bufatanye buhamye, no mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu mikoranire ifitiye akamaro impande zombi.”

Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ikoranabuhanga (ICT), abinjira n’abasohoka, uburezi ndetse no kugenzura ibicuruza by’ubuvuzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44