Intumwa za Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda

Intumwa za Côte d’Ivoire zasuye Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Werurwe, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere Deputy Inspector General (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza ari kumwe n’abandi bayobozi   batandukanye muri Polisi y’u Rwanda  yakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Cote d’Ivoire riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Iri tsinda rigizwe n’abapolisi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri kiriya gihugu riyobowe na Bwana Traore Wodjo Fini Umujyanama wa Minisitiri w’Umutekano muri Cote d’Ivoire, bakaba bari  mu Rwanda kuva  taliki ya 27 Werurwe, aho bari gusura inzego zitandukanye zo mu Rwanda hagamijwe gusangira ubumenyi no guteza imbere imikoranire.

Ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Ujeneza yababwiye ko Polisi yafunguye imiryango  kuri buri wese kugira ngo isangire ubumenyi n’abandi.

Yagize ati: “Uruzinduko rwanyu muri Polisi y’u Rwanda rurashimangira imikoranire myiza hagati y’inzego zacu. Turabizeza ko tuzafatanya muri gahunda zo kubaka ubushobozi zirebana n’amahugurwa ndetse n’imicungire y’abakozi n’ibikoresho.”

Biteganyijwe ko bazasura ibigo by’amashuri ya Polisi hagamijwe gusangira ubumenyi mu birebana no gutegura abazavamo abapolisi  kugeza bagiye mu kazi.

Bwana Traore waje ayoboye iri tsinda yavuze ko bishimye kuba barahisemo kuza kwigira ku gihugu cy’u Rwanda kuko turufata nk’igihugu cyageze kuri byinshi cyane cyane mu rwego rw’umutekano.

Ati: “Twasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo tubigireho kandi dusangire ubumenyi burebana n’imokorere ya Polisi. Turashaka kumenya ibintu 3 by’igenzi; kumenya uko Polisi y’u Rwanda icunga abakozi n’ibikoresho, uko yiyubatse ikaba ikora kinyamwuga ndetse n’uko itegura abapolisi binyuze mu mahugurwa atandukanye.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25