Minisitiri Dr. Biruta mu ruzinduko rw’akazi i Washington muri Amerika

Minisitiri Dr. Biruta mu ruzinduko rw’akazi i Washington muri Amerika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yatangiye uruzinduko rw’akazi i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Kuri uyu wa Mbere, yahuye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga barimo Umunyamabanga Wungirije Wendy Sherman, n’Umunyamabanga Wungirije ushinzwe umugabane w’Afurika Molly Phee.

Aba bayobozi baganiriye ku ngingo z’ubutwererane bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Rwanda, harimo ubucuruzi, ishoramari,amahoro n’umutekano n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Dr Biruta kandi yahuye n’Umwanditsi w’Umunyamerika wibanda ku bubanyi n’amahanga by’umwihariko ku butwererane bwa USA n’Afurika, John Peter Pham.

Uyu mwanditsi yagize ati: “Nishimiye guhura na Minisitiri Dr. Biruta kuri ubu yatangiye uruzinduko i Washington. U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa USA muri Afurika, ugira uruhare ntagereranywa ku mutekano w’Akarere kandi akaba n’intangarugero mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu no gushyira imbaraga mu kwihuza kw’Afurika.”

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifitanye amateka maremare y’ubutwererane n’u Rwanda ahera mu mwaka wa 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Guhera icyo gihe kugeza magingo aya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeza gufasha u Rwanda mu nzego zirimo urw’ubuzima, ubukungu, n’izindi zinyuranye bikorwa by’umwihariko hagamijwe kuzahura amajyambere yo mu cyaro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48