Abasenateri bo muri Zimbabwe barigira ku Rwanda ruha agaciro abagore

Abasenateri bo muri Zimbabwe barigira ku Rwanda ruha agaciro abagore

Itsinda ry’Abasenateri baturutse mu gihugu cya Zimbabwe, bibumbiye muri Komisiyo y’Uburinganire n’iterambere, bari mu Rwanda mu rugendoshuri rugamije kubongerera ubunararibonye buturutse ku masomo n’ibiganiro bazagirana na bagenzi babo mu Gihugu.

Urwo ruzinduko rwatangiye taliki 26 Werurwe rukazageza tariki ya 1 Mata 2022. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Iyamuremye Augustin, kuri uyu Mbere yakiriye iryo tsinda riyobowe na Senateri Ndlovu Chief.

Iryo tsinda ryaje kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda ryagiranye ibiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, by’umwihariko abagize Inama y’Ubuyobozi ya Sena ndetse n’abagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Ibyo biganiro byibanze ku gusangira ubunararibonye mu kwimakaza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abahungu n’abakobwa, imiterere yo kwimakaza uruhare rw’abagoremu nzego zifata ibyemezo n’ibindi.

Sen. Ndlovu Chief yagize ati: “Mufite 61% by’abagore bahagarariye abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyo ni ibyo gushimwa kandi ni yo mpamvu twumvaga dukeneye kuza tugasangira ubunararibonye, ​​twigire kubikorwa mufite n’Igihugu.”

Uyu munsi kandi, Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) ryagiranye ibiganiro byihariye n’izo ntumwa za Zimbabwe baboneraho gusangira ubunararibonye by’umwihariko mu bijyanye no kongerera ubushobozi abagore hamwe no kubaha urubuga rwo gukoresha ubwo bushobozi.

Itsinda kandi ryagiranye ibiganiro na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena.

Igihugu cya Zimbabwe gikomeje gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye. Mu mpera za Gashyantare 2022 nanone, irindi tsinda ry’Abasenateri bagize Komite y’Amahoro n’Umutekano muri Zimbabwe na bwo ryaje kwigira ku Rwanda by’umwihariko mu bijyany n’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano hamwe n’uruhare u Rwanda rugira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35