Icyiciro cya 8 cy’impunzi ziturutse muri Libya cyageze mu Rwanda

Icyiciro cya 8 cy’impunzi ziturutse muri Libya cyageze mu Rwanda

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki ya 29 Werurwe 2022,  icyiciro cya munani cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 119 bavanywe muri Libya cyageze mu Rwanda amahoro, nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA).

Iryo tsinda risanze abandi 269 bagicumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Kuva muri Nzeri 2019 ubwo itsinda rya mbere ry’ipunzi n’abasaba ubuhungiro 66 ryageraga geraga i Kigali kugeza ubu, u Rwanda  rumaze kwakira bose hamwe 943, barimo 824 bakiriwe mu byiciro birindwi byabanje.

Mu bakiriwe mbere harimo 565 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira ari byo Canada imaze kwakira 186, Suwede (Sweden)  yakiriye 142, Noruveje (Norway) 113, u Bufaransa bwakiriye 66, u Bubiligi bwakira 26 na Finland yakiriye 32.

U Rwanda rwakira izi mpunzi rugendeye ku masezerano yasinywe guhera taliki ya 10 Nzeri 2019 hagati ya Leta, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ayo masezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Ni mu gihe UNHCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko kwakira abaheze muri Libya ari “ikimenyetso ko muri Afurika na ho hava ibisubizo”.

Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe bugere kuri  700.

Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun. Abaje mu cyiciro cya munani harimo 36 bakomoka muri Sudani, 78 bo muri Eritrea, bane bo muri Ethiopia n’umwe wo muri Sudani y’Epfo.

Bose hamwe bari bagizwe n’ab’igitsina gabo 69 ndetse n’ab’igitsina gore 50.

Mu bagejejwe mu Rwanda harimo n’abana bato bari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25