Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge  rwategetse ko umukinnyi wa filimi Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. 

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko ashobora kuba yarakoze icyaha. 

Ndimbati aregwa gusambanya umukobwa wari utarageza imyaka y’ubukure.

Ndimbati ahakana ibyaha aregwa avuga ko uwo mukobwa baryamanye yujuje imyaka y’umuntu mukuru. 

Ubwo yireguraga taliki ya 23 Werurwe, yavuze ko uriya mukobwa bamenyanye akorw umwuga w’uburaya bararyamana amwishyura aya serivisi yari amaze kumuha. 

Yavuze ko ashidikanya ku kuba abana ashinjwa ko ari abe bashobora kuba atari abe nubwo yari yaremeye kubaha indezo kugeza igihe yatangiye guterwa ubwoba no kumusaba ibya mirenge adafite butwaje abo bana. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25