Umushinga Hinga Weze washimiwe uruhare wagize mu guteza imbere ubuhinzi

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva muri Kamena 2017 mu Rwanda hatangiye umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta “CNFA”.

Uyu mushinga w’imyaka 5 (2017-2022) wari ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere aho wari ufite intego  yo gufasha abahinzi  bagera ku bihumbi 530 mu turere 10  hakoreshejwe  miliyoni 32.6 z’Amadolari y’Amerika  akaba asaga miliyari 33 z’amafaraga y’u Rwanda.

Ku wa Gatatu taliki 30 Werurwe 2022 mu Karere ka Gatsibo habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro umushinga Hinga Weze hanagaragazwa ibikorwa n’uruhare wagize mu guteza imbere ubuhinzi.

Uyu mushinga  warengeje intego wari wihaye  aho wafashije abahinzi 734,583 mu turere 10 ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.  Abahinzi ibihumbi 200 bazamuye umusaruro wabo ku kigero cya 50%.

Mu bindi bikorwa wakoze harimo  gufasha abahinzi gukora amaterasi  ku buso bwa hegitari 2,010. Hanatunganyijwe ubuso bwuhirwa bugera kuri hegitari 30. Mu bijyanye no kuzamura imirire  hafashijwe ingo zirenga ibihumbi 200. Hinga Weze kandi yatanze inkoko zirenga ibihumbi 25 mu ngo zirenga ibihumbi 80.

Umuhango wo gusoza ku mugaragaro imirimo y’umushiga Hinga Weze wabereye mu Kigo cy’icyitegererezo  gitangirwamo serivisi zo gufasha abahinzi  n’aborozi “AGRAH CARE Farm Services Centre” giherereye mu Murenge wa Kabarore, iki kigo na cyo kikaba cyurubatswe ku nkunga ya “USAID” binyuze mu mushinga Hinga Weze.

Uyu muhango wari witabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi “MINAGRI”, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Guverineri  w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda n’i Burundi, Jonathan Kamin, Umuyobozi wa CNFA, Roy Sylivain, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard n’abandi bayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu bafashijwe n’uyu mushinga.

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Mukamana Laurence yavuze ko mu bikorwa byabo byose bafatanyije n’inzego z’ibanze kandi bishimira umusaruro byatanze mu gufasha abahinzi kugira ngo banoze ubuhinzi bwabo n’umusaruro wiyongere.

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Mukamana Laurence

Yashimiye ubuyobozi bw’uturere 10  uyu mushinga wakoreyemo,  avuga ko iyo hatabaho ubufatanye, ibyakozwe bitari gutanga umusaruro bishimira  nyuma y’imyaka 5.

Umwe mu baturage bafashijwe na Hinga Weze, Hagenimana Joseph utuye mu Murenge wa Musebeya, Akarere ka Nyamagabe yatangaje ko uyu mushinga wamufashije kumenya gutegura indyo yuzuye agaburira abana be.

Akomeza avuga ko babahuguye babigisha gukora uturima tw’igikoni, babigisha korora inkoko. Ati : “Numvaga ko  umworozi ari uworora inka kandi nta bushobozi bwo kuyorora mfite, batworoje inkoko, ziratera  nkagurisha amagi nkagura n’ayo nsigira umuryango wanjye yo kurya.”

Jonathan Kamin, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda n’i Burundi yavuze ko ibikorwa bya Hinga Weze ari ibyo kwishimira.Yasabye abahinzi kwita ku bikorwa byagezweho  kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro.

KJonathan Kamin, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda n’i Burundi

Sylvain Roy, Umuyobozi wa CNFA yari ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa Umushinga Hinga Weze,  yatangaje  ko intego yo  gufasha abahinzi  yagezweho.  

Yagarutse kuri AGRAH CARE Farm Services Centre,  avuga ko yasanze ari kimwe mu bya mbere yabonye muri Afurika ndetse ko yifuza ko mu myaka nk’ibiri iri mbere azagaruka kwishimira umusaruro iki kigo kizaba kigezeho.

Guverineri  w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yashimiye Umushinga Hinga Weze kuba usoje   ubasigiye ibikorwa  bikomeye mu Ntara  bakaba bagiye kubyubakiraho kugira ngo bakomeze batere imbere.

Guverineri  w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel

 Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Ngabitsinze yavuze ko nubwo igihe cy’uriya mushinga   kirangiye ibikorwa byiza wakoze bizakomeza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi “MINAGRI”, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome

Yakomeje avuga ari ugushyira akadomo ku bikorwa by’imyaka 5 ishize ubundi bagakomerezaho ibindi. Yasabye abaturage kubungabunga ibi bikorwa byagezweho.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE