U Bufaransa buzongerera u Rwanda asaga miliyari 225 Frw mu myaka 2

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Kane taliki ya 31 Werurwe 2022, Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga( AFD Group) cyafunguye ibiro i Kigali hanasinywa amasezerano y’ubufatanye bw’icyo kigo n’abafatanyabikorwa bacyo mu iterambere mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye mu gihe Umuyobozi Mukuru AFD Rémy Rioux yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, aho yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere igihugu cye kizagenera u Rwanda miliyoni 200 z’Amayero (asaga miliyari 225 z’amafaranga y’u Rwanda) azaza yiyongera kuri miliyoni 218 z’amayero zatanzwe kuva mu 2019.

Ni amafaranga akoreshwa mu nzego zinyuranye zirimo ubuzima, uburezi, kwigisha imyuga, iterambere ry’ubukungu ndetse no gufasha abaturage kubona serivisi z’ibanze.

Biteganyijwe ko ibikorwa bya AFD mu Rwanda bizita ku guteza imbere abaturage binyuze mu rwego rw’ubuzima, uburezi, imyuga n’ubumenyi ngiro, guharanira iterambere rirambye, guteza imbere abaturage b’imbere mu gihugu no kuborohereza kubona serivisi z’ibanze.

Rémy Rioux ukoze uruzinduko rwa kane mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2019, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Uwera Claudine, ni bo bafunguye ku mugaragaro ibiro by’iki kigo biri mu Mujyi wa Kigali.

Amasezerano yasinywe uyu munsi na yo yitezweho gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku kurema ikirere cyiza cyo kugaragarizamo ubunararibonye bw’u Bufaransa no gutangiza ibikorwa bitera inkunga ibigo bisanzwe bikorera mu Gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Uwera Claudine, yavuze ko u Rwanda rushima imbaraga igihugu cy’u Bufaransa cyashyize mu kunoza umubano wacyo na rwo, kuko ubufatanye bw’impande zombi bujyanye n’icyerekezo cyarwo cy’iterambere rirambye.

Rémy Rioux avuga ko ibikorwa by’iterambere bizajyana kandi no guteza imbere imyigire y’ururimi rw’Igifaransa nka gahunda ifite ingengo y’imari ya miliyoni 6 z’Amayero, kuri ubu irimo gushyirwa mu bikorwa.

Ubwo hatahwaga ibiro bya AFD i Kigali, byari ibyishimo ku mpande zombi

Kuri uyu wa Kane kandi, AFD na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye myaka 5 iri imbere, ibigo byombi bikazafatanya mu guteza imbere urwego rw’imari rutangiza ibidukikije n’izindi nzego nshya zirimo kwimakaza uburinganire mu bikorwa binyuranye bitanga amahirwe yo gutera imbere no guhanga imirimo (nko mu ikoranabuhanga, umuco n’ubuhanzi, Siporo n’ibindi).

Mu bizibandwaho harimo imishinga igamije iterambere ry’abaturage, kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’indi mishinga y’iterambere, ifasha mu kurengera ibidukikije. Ubufatanye mu iterambere hagati ya AFD na BRD bufite agaciro ka miliyari zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa AFD Rémy Rioux, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ku Gisozi. We n’itsinda ayoboye, basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, n’intambwe Abanyarwanda bamaze gutera biyubaka.

Yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewa Abatutsi.

Mu gitabo cy’abashyitsi yanditsemo ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari ubuhamya bugaragariza Isi yose, ububi ndengakamere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubwiyunge ndetse n’ubutabera ari byo byafashije Abanyarwanda gukira ibikomere bagize, no gutegura ejo hazaza heza.

Uyu muyobozi avuga ko uruzinduko rwe ndetse n’ibikorwa bikomeje bishingiye ku bushake bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi no kubakira ku mateka mu guharanira ahazaza harushijeho kuba heza ku mpande z’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rubaye ku nshuro ya kane rwitezweho kuba umwanya w’aho ibihugu byombi bizarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu myigishirize y’ururimi rw’Igifaransa, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rya siporo.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere AFD izasinyana andi masezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubuzima, agamije kurushaho gushimangira ubutwererane mu rwego rw’ubuzima. Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo umushinga wo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri, gushyigikira ikorwa ry’inkingo n’indi miti mu Rwanda, guhugura abaganga no guhanahana impuguke mu by’ubuvuzi hagati y’ibitaro byo mu Rwanda n’ibyo mu Bufaransa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE