U Rwanda rwamaganye FARDC ishinja RDF kwifatanya n’inyeshyamba

U Rwanda rwamaganye FARDC ishinja RDF kwifatanya   n’inyeshyamba

“Nta musirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda waba ameze nka bariya beretswe itangazamakuru” nk’uko bikomeje kugarukwaho n’abantu bari mu bice bitandukanye by’Isi batunguwe n’amakuru y’ikubagahu yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Bamwe bibajije ukuntu nyuma y’amasaha make umutwe witwaje intwaro bivugwa ko ari M23, Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, yahise atumiza itangazamakuru akarimenyesha ko ibitero byagabwe ku Ngabo za DRC (FARDC) mu bice bya Tshanzu na Runyoni, byafatiwemo abasirikare b’u Rwanda atabanje gutohoza amakuru no ku ruhande rw’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yavuze ko ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe, ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse kidafite ishingiro.

Mu itangazo yashyize hanze avuga ko mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) nta basirikare barimo bafite amazina yatangajwe muri iryo tangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Byongeye kandi ngo ayo mazina yavuzwe mu itangazo ry’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yigeze kuvugwaho mu nama yahuje inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare ku ruhande rw’u Rwanda na DRC yabereye i Kigali taliki 25 Gashyantare 2022.

Bikaba bitumvikana uburyo abasirikare bavugwa na DRC ngo barafashwe taliki 28 Werurwe 2022 hashize ukwezi iyo nama ibaye.

Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, we yavuze ko Ingabo za FARDC zafashe abo barwanyi uko ari babiri, hakaboneka amakuru bivugwa ko yizewe ko babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Amazina yabo ni Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje, bavuga ko baturuka muri Batayo ya 65 n’iya 402 zo mu Ngabo z’u Rwanda.

U Rwanda rwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) ndetse n’itsinda rishinzwe iperereza rwa gisirikare (JIT) gukurikirana ibi birego by’ibinyoma bishinjwa RDF.

Guverineri Habitegeko avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubufatanye mu gusubiza mu gihugu cya Congo abarwanyi, ndetse agashimangira ko u Rwanda rutagomba kuryozwa ibyo DRC idakora uko bikwiye mu gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48