Perezida Kagame yashimiye Hakainde Hichilema wishimiye kuba u Rwanda ruzakira F1
Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema wishimiye kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula 1 mu gihe cyimyaka 10 guhera mu 2030. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yashimiye Hichilema washimiye u Rwanda, ashimangira iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda na Afurika muri rusange. Yagize ati: “Urakoze cyane muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema. Iyi ni intambwe ikomeye ku Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange. Dutegereje kuzakorana namwe ndetse n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika, kugira ngo iri rushanwa rya Grand Prix rizagende neza kandi ribe ishema ry’Umugabane wose.” Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwari igisubizo ku bwo Perezida Hakainde Hichilema yari yashyize kuri…
15 Ukwakira 2026 Saa 16:53






































