U Rwanda rugiye gutanga urushinge rurinda VIH/SIDA mu gihe cy’amezi 6
Guhera ku ya 1 Ukuboza 2026, u Rwanda ruzatangira ibikorwa byo gutanga inshinge zikingira abantu kwandura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) mu gihe cy’amezi atandatu. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyavuze ko urwo rukingo rw’amezi atandatu rwitwa Lenacapavir Yeztugo, ruzatangwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu Gihugu hose hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA. Umukozi wa RBC ushinzwe gukumira virusi itera SIDA mu bafite ibyago byo kwandura, Dr.Zephanie Nzeyimana, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu muti wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, kandi uzatangwa ku buntu ukanunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura VIH/SIDA. Ku ikubitiro uru rukingo ruzahabwa abakora uburaya, abatinganyi, abantu bashakanye n’abanduye iyi Virusi ariko bo batayifite cyangwa abakundana n’abayanduye. Dr. Nzeyimana yavuze ko urukingo ruzajya rutangwa ku buntu…
5 Ugushyingo 2026 Saa 13:21






































