Hatangijwe gahunda y’imyaka 4 yo kwigisha Igifaransa mu Rwanda

Hatangijwe gahunda y’imyaka 4 yo kwigisha Igifaransa mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1 Mata 2022, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yemeje itangizwa rya Gahunda y’Igihugu y’imyaka 4 yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda izaterwa inkunga n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga (AFD Group) cyaraye gifunguye ibiro byacyo i Kigali.

Iyo gahunda ije gutera ingabo mu bitugu umwanzuro wa Leta y’u Rwanda wafashwe mu mwaka wa 2018 wo gukoresha Igifaransa mu nzego zitandukanye zirimo Uburezi, Amahugurwa ndetse n’Ubucuruzi.

Ku wa 24 Kanama 2018 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko hagiye kongera imbaraga mu myigishirize y’ururimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kurushaho kwagura ubuhahirane bw’ibindi bihugu.

Ubuyobozi bwa AFD Group butangaza ko gahunda yo guteza imbere imyigire y’ururimi rw’Igifaransa yateganyirijwe ingengo y’imari y’akabakaba miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu irimo gushyirwa mu bikorwa.

Taliki ya 18 Gashyantare 2022 ni bwo Leta y’u Bufaransa yahaye iy’u Rwanda impano ya miliyoni 5€ (arenga miliyari 5,9 Frw) azakoreshwa na Minisiteri y’Uburezi mu bikorwa byo guhugura abarimu mu rurimi rw’Igifaransa ndetse no kurwigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Umuhango wo kwemeza iyo Gahunda y’Igihugu y’Imyaka ine yanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro Madamu Claudette Irere, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, Umuyobozi Mukuru wa AFD Group Rémy Rioux, Umuyobozi wa AFD mu Rwanda Arthur Germond n’abandi bayobozi batandukanye mu rwego rw’uburezi.

Gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa ikomeje gushyirwamo imbaraga, cyane ko ruri mu ndimi zisanzwe zemewe mu Rwanda nk’uko bigaragara mu Itegeko Nshinga rya Repubulika.

Guhera mu mwaka wa 2020, Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) wagiye woherereza u Rwanda abarimu b’abakorerabushake bagira uruhare mu kwigisha urwo rurimi mu mashuri atandukanye mu Gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48