Gatuna: Umuyobozi wa ‘Immigration’ y’u Rwanda yahuye n’intumwa za Uganda

Gatuna: Umuyobozi wa ‘Immigration’ y’u Rwanda yahuye n’intumwa za Uganda
ACP Nkuranga asezera itsinda ry'inzego za Uganda yagiranye naryo ikiganiro (Foto Kayitare J.P)

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration|Rwanda) yakiriye inzego z’umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ku mupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Ahagana mu masaha ya saa yine n’iminota 20 ni bwo inzego z’umutekano za Uganda zari zigeze i Gatuna, ziri kumwe n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, yagiranye ikiganiro cyamaze igihe gito ariko ibyakivuyemo ntibyatangajwe ako kanya, bikaba byitezwe ko biza gutangazwa n’Umumuvugizi wungirije wa Guverinoma.

Ni nyuma y’aho Umupaka wa Gatuna wafunguwe ukaba ari nyabagendwa kuri uyu wa Mbere, aho abaturage b’igihugu cya Uganda n’u Rwanda batangiye kugenderanirana.

Kugeza ubu Imvaho Nshya iracyagerageza gushaka amakuru y’imibare y’abamaze gusohoka cyangwa kwinjira mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  2. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38
  3. Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye 25 Ugushyingo 2026 Saa 13:05
  4. Nyamasheke: Meya Mupenzi Naricisse yijeje gufatanya n’abaturage 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:31
  5. Ese koko indwara y’ibyinyo ibaho? Menya icyo Abaganga bayivugaho 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:29