Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yamusabye “inshuro nyinshi” ko bifotozanya, mu gihe amakimbirane ya dipolomasi hagati yabo akomeje gukaza umurego.
Nk’uko byatangajwe na France 24, Trump yashinje Meloni kuba yaramusabye inshuro nyinshi ko bafotorana mu nama ya G7, anavuga ko kutumvikana hagati y’abo bayobozi bombi guterwa n’amakimbirane ajyanye na Irani na Nato. Myuma y’aho, Meloni nawe yamusubije amunenga, avuga ko ibitero bya Trump ahora amugabaho nta mpamvu bifite ari bintu bidafite ‘ishingiro’.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gukaza umwuka w’amakimbirane ya dipolomasi hagati ye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, ku wa Gatandatu, amushinja kuba yaramusabye inshuro nyinshi ko bafotorana, anahuza ayo makimbirane n’ukutumvikana ku bibazo bya Iran na NATO.
Meloni na we yamusubije amunenga, avuga ko ibitero Trump ahora amugabaho nta mpamvu bifite ari ibintu bidafite ishingiro.
Uko kutumvikana kwatumye havuka amakimbirane adasanzwe arangwa n’amagambo akomeye hagati ya Trump na Meloni, umwe mu bayobozi b’iburyo bakomeye cyane i Burayi. Meloni yari yaragerageje kwerekana ko ashobora kuba umuhuza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, cyane cyane mu gihe Trump yari yongeye gufata ubutegetsi.
Mu magambo yari yabanje kubwira televiziyo yo mu Butaliyani ya La7, Trump yavuze ko Meloni yari ‘yaramwingingiye’ ko bafotorana mu nama ya G7 yabereye mu Bufaransa muri iki cyumweru. Yongeyeho ko yemeye gufotorana na we kubera ko ‘yamugiriye impuhwe’.
Meloni yahakanye ibyo Trump yavuze, avugana uburakari ko ari ‘amagambo yahimbwe’. Icyakora, Trump yakomeje gutsimbarara ku byo yari yavuze, abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social, aho yongeye kuvuga ko Meloni yamusabye ‘inshuro nyinshi’ ko bafotorana mu gihe cy’inama ya G7.
Yongeye kandi gushinja Meloni kugerageza gusubizaho umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije inyungu za politiki zo mu gihugu cye, nyuma y’uko u Butaliyani butashyigikiye ibikorwa bya gisirikare bya Amerika byibasiye Iran.
Perezida Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social, ati: “Ubu, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinesheje Iran mu rwego rwa gisirikare, arashaka kongera kuba inshuti yacu kugira ngo yongere kwigarurira icyizere cy’abaturage no kuzamura ibipimo bimugaragaza nk’umuyobozi ushyigikiwe. Oya, murakoze!”
Yavuze kandi ko Meloni ari gukora nabi mu miyoborere y’u Butaliyani, anavuga ko ibyo bishobora kuba bifitanye isano n’uko yanze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha ibibuga by’indege by’u Butaliyani mu gihe cy’intambara na Iran.
Trump yongeye kugarura ikirego amaze igihe agarukaho, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga amafaranga menshi mu kurinda ibihugu by’ibyo yise “ibihugu bivugwa ko ari inshuti” muri NATO. Yavuze ko Washington itanga amamiliyari amagana y’amadolari mu rwego rwo kurinda u Butaliyani n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.
Aya magambo ya Trump yakajije cyane amakimbirane yari asanzwe hagati y’impande zombi, ndetse ateza uburakari mu Murwa Mukuru w’u Butaliyani, Roma.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yahagaritse urugendo yari ateganyije kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Gatanu, yavuze ko amagambo Trump yavuze kuri Meloni akomeye kandi asesereza, ari ugutuka u Butaliyani bwose.
‘Yatangaye bikomeye’
Meloni, uyobora ishyaka rizwi nka Brothers of Italy, yavuze ko yatunguwe cyane n’amagambo Trump yari yabanje kuvuga. Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa X, yagize ati: “Mu by’ukuri, sinumva impamvu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwara muri ubu buryo ku bihugu bifitanye na we ubufatanye.”
Yongeyeho ko Trump agerageza kubaha no kwitwararika cyane ku ibihugu bihanganye n’ibihugu by’iburengerazuba kurusha uko abyitwaramo ku bihugu bafatanyije.
Yagize ati: “Birababaje kuba atagaragaza ubushake n’ubudacogora nk’ubwo mu guhangana n’abanzi b’ibihugu by’iburengerazuba, abanzi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’abayobozi b’ibihugu agaragariza ubworoherane n’ubwumvikane kurushaho.”
Mu gihe cy’amezi menshi, Meloni yari yarashyize imbaraga mu kubaka umubano wa hafi na Trump, anagerageza guhumuriza ibihugu by’i Burayi byari bifite impungenge ku bijyanye n’uko yari kuzitwara muri manda ye ya kabiri.
Mu gusoza inama ya G7 yabereye i Évian, Meloni yari yavuze ko ibiganiro byagenze neza cyane kandi ko hagati ya Trump n’abandi bayobozi nta makimbirane yari ahari.
Icyakora, umubano hagati yabo wari waratangiye kuzamba mu gihe cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri Mata, Trump yari yatangiye kunenga Meloni nyuma y’uko ahagaze ku ruhande rwa Papa Leo XIV, amurengera ku bijyanye n’amagambo Trump yari yamuvuzeho kubera ibitekerezo bye byo kurwanya intambara. Trump yashinjaga umuyobozi w’u Butaliyani kudatanga umusanzu uhagije mu gufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri NATO.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Butaliyani, Carlo Nordio yavuze ko amagambo Trump aherutse kuvuga ari igikomere gikomeye ku mubano hagati y’u Butaliyani na Amerika. Naho Minisitiri w’Ingabo, Guido Crosetto, yavuze ko amagambo nk’ayo yo “gukina ku mubyimba cyangwa gusebanya nta muntu agirira akamaro”.
Yanditswe na UWITONZE Hervine





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE