Zambia yatangiye kwigira ku Rwanda umuco w’isuku n’Umuganda

Zambia yatangiye kwigira ku Rwanda umuco w’isuku n’Umuganda

Guverinoma ya Zambia yatangiye gushyira mu bikorwa umuco w’isuku n’isukura ndetse no gukora Umuganda hagamije kurushaho kwimakaza iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2026, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo yafatanyije na Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Zambia Nelly B.K. Mutti muri gahunda yo gusukura Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia n’aho ikorera, yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku n’umurimo w’iterambere rusange.

Iyi gahunda yiswe “Keep Parliament Clean Campaign” yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, mu gace ka Kanyama mu Murwa mukuru Lusaka.

Kwamamaza iyi gahunda byahaye u Rwanda umwanya wo kugeza muri Zambia ubunararibonye bwarwo mu bikorwa by’Umuganda, umuco urangwa no gukorera hamwe mu bikorwa by’iterambere, isuku no gufashanya.

Iki gikorwa kije mu gihe u Rwanda na Zambia bikomeje guteza imbere umubano wabyo mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ubukerarugendo n’umutekano.

Mu 2022, ubwo Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri Zambia, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arindwi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubworozi, ubuzima n’abinjira n’abasohoka.

Nyuma yaho, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. 

Mu kwezi k’Ukwakira 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagiriye ibiganiro na mugenzi we wa Zambia, Mulambo Haimbe, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gutegura Komisiyo ihoraho ihuza ibihugu byombi izaterana mu 2027. 

Gushyira imbere umuco w’Umuganda muri Zambia ni bumwe mu buryo bwo gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi, cyane ko u Rwanda rufite uburambe mu gukoresha Umuganda rusange ngarukakwezi mu kwimakaza isuku, ubufatanye n’iterambere.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakoze Umuganda wo gusukura aho bakorera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwenya Russell Brand yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6  9 Ugushyingo 2026 Saa 18:51
  2. Uganda: Perezida Museveni yirukanye Abanyamabanga Bahoraho 11 9 Ugushyingo 2026 Saa 17:35
  3. Musanze: Urubyiruko rushima ingamba zo guca ibyuma n’inzoga z’inkorano 9 Ugushyingo 2026 Saa 17:07
  4. Pologne: Umugabo ukekwaho kwica arashe abantu 6 yapfiriye mu bitaro 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:23
  5. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07