Igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa cyongerewe

Igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa cyongerewe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ Imisoro n’Amahoro  ( RRA) bwatangaje ko bwongereye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2021, umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2021, n’umusoro w’ipatante wa 2022 cyongerewe kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2022.

Ubuyobozi bwasobanuye impamvu yo kongera igihe binyuze mu itangazo bwatanze kuri uyu wa 31Mutarama 2022 ari na wo wari umunsi wa nyuma wo kumenyekanisha no kwishyura iriya misoro, rigira riti: “ Ibi bitewe n’uko tubona umubare munini w’abasora baje ku munota wa nyuma kumenyekanisha no kwishyura imisoro yavuzwe haruguru bigatuma sisiteme zo kwishyura zitihuta bityo abantu benshi bakaba batari bushobore  kwishyura no kumenyekanisha iyo misoro mu gihe cyagenwe”.

Bamwe mu basora batangaje ko bishimiye iki cyemezo kandi bibabereye isomo ryo kuzajya bitabira kwishyura kare. Ni icyifuzo bakomeje kugaragaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga  byabaye ingorabahizi.

Umwe  muri  bo wo mu Mujyi wa Kigali  yagize ati: “ Nk’ubu twagiye kuri  RRA twagiye kumenyekanisha imisoro ngo tubone uko tuyishyura ariko ntibyakunze hari abantu benshi, ni byo koko bigaragara ko abatari bake barindira umunsi wa nyuma. Nishimiye ko igihe cyongerewe twari dufite impungenge zo gucibwa amande”.

Uwitwa Mukamana  Anita we yagize ati: “… uretse ko njye nagerageje kumenyakanisha mbere y’igihe ntarengwa ho iminsi itatu nkabona ntibikunda, birashoboka ko na bwo sisiteme yari yagize ikibazo. Ubundi kwishyura kare ni byo byiza gusa  hari igihe umuntu aba atarabona ubushobozi”.

Ubuyobozi bwa RRA bushingiye kuri iki kibazo burakangurira abasora  kujya bitabira kumenyekanisha no kwishyura imisoro batarindiriye umunsi wa nyuma  mu rwego rwo kwirinda ibihano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44