Umushoferi wa mbere wambukiye i Gatuna yavuze ibigwi ubuyobozi bw’u Rwanda

Umushoferi wa mbere wambukiye i Gatuna yavuze ibigwi ubuyobozi bw’u Rwanda

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Ribara uwariraye’. Ntibyoroshye kumva ibyishimo by’umushoferi w’Umugande utwara imodoka nini ava i Kampala muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndugwe Fabrison ni we mushoferi wa mbere unyuze ku Mupaka wa Gatuna nyuma yaho Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo gufunga Umupaka uruhuza na Uganda.

Saa kumi n’imwe n’iminota icumi (5h10) ni bwo Ndugwe yari ageze i Gatuna avuye Kamanyora muri Kivu y’Amajyepfo.

Urugendo rurerure amaze imyaka itatu akora, ava mu Mujyi wa Kampala agakoresha umupaka wa Kagitumba, avuga ko rutari rworoshye.

Aha niho ahera ashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwada bwafashe umwanzuro wo gufungura umupaka wa Gatuna.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwafunguye umupaka. Ndanashimira kandi ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwakomeje kuganira hagamijwe gushaka igisubizo kirambye k’ibibazo bya politiki”.

Akomeza avuga ko yakoraga urugendo rurerure none ubu akaba yorohewe n’urugendo.

Inkuru y’ifungura ry’Umupaka wa Gatuna, Ndugwe avuga ko yayumvise mu makuru ari mu rugendo, bituma yiyemeza kunyura ku mupaka wa Gatuna.

Avuga ko anyuze kuri uyu mupaka avuye ahitwa Kamanyora muri Kivu y’Amajyepfo yerekeza i Kampala.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye nuko imodoka itwara abagenzi ya ‘Trinity’, iza guhaguruka muri Gare ya Nyabugogo saa tatu yerekeza i Kampala muri Uganda.

Kugeza saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 nta modoka iva mu gihugu cya Uganda yari yakambuka yinjira mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44